•     

M 23 ifite intwaro za fata Kinshasa, Umuvugizi wa M 23 Oscar Balinda

Umuvugizi wa M23 mu byaporitiki bwana Oscar Balinda yavuzeko ibiri kuba kuri uyu mutwe ataribyo bari bishimiye.

M23 yashimangiye ko ifite intwaro zihagije zayifasha kwigarurira Kinshasa byoroshye

Mu kiganiro Oscar Balinda yagiranye na rubanda.rw yatangaje ko ibiba byose kurugamba Atari byo bifuje kuko bifuzaga ibiganiro na kare hose.

Ubwo umunyamakuru yaramubajije k'umubare w'abasirikare barenga 500 b'uburundi baguye mu gitero ko abenshi bavuga ko bitashoboka, mu gusubisa yirinze gutangaza umubare wa nyawo w'abaguye muri iki gitero ariko ashimangira ko bahari Kandi benshi.

Oscar Balinda yakomeje avuga ko bitewe n'ubuyobozi bubi bw'ababohereza,noneho bakabohereza batazi n'imiterere yaho bagiye bisanga baguye muri ambushi ya M23 bikarangira bahaguye aribenshi nubwo biba bitayinejeje nayo kuko ni ubuzima bw'abantu buba butakara ndetse n'imbaraga z'afurika muri rusange.

Si abapfuye gusa kuko hari n'abafashwe muri iki gitero b'ingabo z'uburundi yaba abakomeretse bakaba bari kwitabwaho n'ingabo za M23 mubyubuvuzi kuko bo bakurikiza amategeko mpuzamahanga agenga urugamba n'intambara.

Umunyamakuru yongeye kumubaza ko perezida w'uburundi bwana evariste ndayishimye yahakanye ko ntabasirikare biburundi bafashwe na M23 ahubwo Ari abo mumutwe wa RED tabara usanzwe urwanya leta y'uburundi.

Nabwo Balinda yasubije ko ibyo perezida w'uburundi abavuga Ari ukwirwanaho mubyo yose uburyo bubi, kuko gufata abasirikare b'igihugu ukabambika imyenda y'ikindi gihugu ukabohereza mu mahanga bakajya kugwayo ni ikintu nawe ubwe kimugora kugitangira ubusonanuro ariko M23 yo ifite za gihamya nyinshi ko Ari ingabo z'uburundi nacyane ko abenshi baba bafite amakarita y'igisirikare cy'uburundi ndetse bivugira na batayo baba baturutsemo.

Ku makuru agenda avugwa mu bitangazamakuru hagenda havugwa ko kuva FARDC n'ingabo za SADEC zahuza amaboko bivugwa ko M23 itorohewe ariko Oscar murinda yabyamaganiye kure atangaza ko ifite ubushobozi bwo kuba na Kinshasa bayifata ariko bakaba bo bashyigikiye ibiganiro by'imishyikirano.

N'uyu munsi batewe ibibombe bica abaturage ariko M23 yo yirwanyeho ndetse inatabara abaturage bari mu birindiro bafashe, asoza avuga ko igihe ibiganiro bizaba bitabayeho bashaka bazakomeza guharanira ko bishyirwa mu bikorwa.

i'm seasoned journalist known for insightful reporting and dedication to uncovering the truth. With a passion for storytelling and a commitment to journalistic integrity, i have carved a name for myself as a prominent figure in the media landscape and covered a wide range of topics, from health and business to culture and social issues. i thorough research and in-depth interviews since 2016