•     

Kwemerera abangavu kuboneza urubyaro ni ukubashimuriza ababasambanya- Hon. Depite Mukabunani Christine

Ntabyo kwirinda tubwira abana ngo mu gihe byanze, kuko natwe dushaje tugezaha kuko twitwaye neza, tubabwire ububi bwo kwiyandarika naho kumubwira ko igihe byanze ni ukumushora mu busambanyi bweruye.

Hon. Depite Mukabunani, twigishe abana kwirinda no kwifata nkuko natwe dushaje twabigenje

Mu gihe hirya no hino inda zitateganyijwe ziterwa abangavu batarageza imyaka y'ubukure iteganywa n'itegeko 18 zikomeje kurikoroza, aho bamwe bifuzako habaho uburyo bweruye bwo kubafasha kuboneza urubyaro nko gukoresha ibinini cg ubundi buryo bushoboka nkuko igitekerezo byashibutseho cya minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Dr. Utumatwishima cyibivuga.

Mukiganiro kihariye rubanda.rw yagiranye na Hon.depite mukabunani Christine akaba n'umuyobozi w'ishyaka rya Ps imberakuri yavuzeko ntanarimwe yigeze ashyigikira uyu mushinga ndetse n'ubwo wagezwaga mu nteko yabaye uwambere uwutera utwatsi Ati"bisa no kubashishikariza kwishora mu busambanyi ndetse harimo no kubashumuriza ababasambanya kuko niba uyumunsi harufatwa bavuga bati wateye inda umwana cyikaba ikimenyetso kigaragaza ko hari uwamuhohoteye, noneho nibemera ibyo ngibyo bazajya bagenda bajye muri izo ngeso bitume ababasambanya babyungukiramo kuko umwana naba atasamye cyangwa atafashwe ntakundi kuntu byapfa kumenyekana ko yahohotewe tukazashiduka umwana yarangiriritse bikomeye".

Akomeza ashimangira ko niriya miti bashaka kubaha itizewe neza nacyane ko no kubantu bakuru ibagiraho ingaruka Kandi birazwi cyane hanze aha.

Hon. Mukabunani Christine abihamya ashingiye ko na minisitiri ushizwe ubuzima wacyuye igihe yigeze kubisobanura ko ntabushobozi buraboneka mu Rwanda cyangwa abantu binzobere mu buzima bashobora gupima umubiri w'umuntu ngo bamenye imiti ijyanye nawo, none niba tutaragera kuri urwo rwego tugiye gutangira gutobatoba imibiri yaba bana batarageza imyaka y'ubukure bageragerezwaho iyo miti. Ngaho urushinge rumuye nabi ,ibinini bibaye uko si ibintu byo gukorera kubana kuko wazasanga kubyara byanze igihe kizaba kigeze nyamara yarangirijwe n'ubu buryo bwo kuboneza urubyaro akiri muto.

Inama za Hon. Mukabunani Christine kumuryango ni uko dukomeza kurera abana tubaha uburere mboneragihugu,tubigisha umuco,tubabwira ibibi byokwiyandarika,hanyuma uwo bibayeho hakabaho ibihano byo guhana abamuteye inda cyangwa abamusambanyije muri rusange naho imiti yo tuyibagirwe kuko iriya miti ishobora kukurinda inda ariko ntizakubuza kwandura sida cyangwa ibindi birwara biterwa no kwiyandarika. Asoza asaba ko abantu dusenyera umugozi umwe muri ubu bukangurambaga yaba abanyamadini,n'abandi muri rusange tubwira abana ko gutegura ubuzima bwejo hazaza aribyo byiza.

Mu Rwanda Abana basambana bafite imyaka ibarirwa muri 12

Ubushakashatsi bwakozwe na Rebecca Hémono mu 2023, bwakorewe ku bana b’Abanyarwanda 6.079 bari hagati y’imyaka 12 na 19, bwagaragaje ko ku myaka 15 abagera kuri 28% baba baratangiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri abo, 51% baba barayikoze mbere y’uko bagira imyaka 12 na ho 75% baba barayikoze mbere y’uko bagira imyaka 15.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanze barakuyemo inda, abatwite n’ababyaye bafite abana bitaho.

Umubare munini w’aba bana ni abo mu byaro, mu gihe biganjemo abize amashuri abanza gusa, hamwe n’ayisumbuye.

Ubu bushakashatsi bwo bugaragaza ko ko abana 4.5% b’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y’amavuko.

i'm seasoned journalist known for insightful reporting and dedication to uncovering the truth. With a passion for storytelling and a commitment to journalistic integrity, i have carved a name for myself as a prominent figure in the media landscape and covered a wide range of topics, from health and business to culture and social issues. i thorough research and in-depth interviews since 2016