Gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ni gahunda yahinduye ubuzima bw'abana benshi ku bigo Aho imitsindire yiyongereye ugereranyije na mbere yuko iyi gahunda itangizwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yifatanyije n’abo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kampanga mu Karere ka Musanze, mu kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Ufite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri, hakoreshwa ibyera iwacu, hagamijwe kuzana impinduka mu burezi buganisha kuri ejo heza ha Afurika idaheza”.