•     

Nigeria: Perezida Bola Tinubu yagabanyije umubare w'abantu bamuherekeza mu butumwa bw'akazi

Perezida Bola Tinubu, yafashe icyemezo cyo kugabanya abantu bamuherekeza mu butumwa bw'akazi haba hanze y'igihugu ndetse n'imbere mu gihugu, iki cyemezo kigiyeho mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa n'abo bayobozi.

Perezida Bola Tinubu yagabanyije umubare wabamuherekeza mu butumwa bw'akazi

Icyo cyemezo kivuga ko mu ndendo zo hanze Perezida  Tinubu azajya aherekezwa n'abantu 20, hanyuma Umugore we agaherekezwa n'abantu batanu, Visi Perezida n'umugore we bagaherekezwa n'abantu batanu, Minisitiri ugiye kujya hanze azajya aherekezwa n'abantu bane, ni mugihe abandi bayobozi bayoboye ibigo bitandukanye bazajya baherekezwa n'abantu babiri.

Mugihe Perezida yakoze ingendo z'imbere mu gihugu azajya aherekezwa n'abantu 25, Umugore we azajya aherekezwa n'abantu 10, Visi Perezida azajya aherekezwa n'abantu 15, umugore wa Visi Perezida aherekezwa n'abantu 10.

Perezida Bola Tinubu yagabanyije umubare w'abantu bamuherekeza mu butumwa bw'akazi 

Ikindi Perezida Tunubu yavuze ko mugihe yakoze ingendo z'imbere mu gihugu atajya arindwa n'abasirikare bashinzwe umutekano w'Umukuru w'igihugu, ahubwo azajya arindwa n'abasirikare basanzwe, kandi iki cyemezo kikaba kireba n'abandi bayobozi basigaye. 

Tinubu yavuze ko abantu bose baherekeza abayobozi bagomba ku gabanywa bakagera kuri 60% 

Gusa ntabwo hagaragajwe ubusanzwe abaherekezaga abo bayobozi babaga ari bangahe ku ijana.

Bagabo John