Muri Gahunda ya leta yo kwita ku buzima bw'umubyeyi n'ubwo Umwana, hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zirimo irerero Aho umwana wese ukiva ku ibere ni ukuvuga ku myaka 2 kugera ku Myaka 5 yitabwaho agakangurirwa ubwonko ndetse n'imirire harwanywa igwingira.
Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari amarerero asaga ibihumbi 30 muri yo agera kuri 400 ni ayo mukarere ka nyarugenge mu mugi wa Kigali banafite umwihariko wo kugira irindi rerero ry'abana bafite ubumuga ryiyongera kuri Aya marerero.
Iri rerero ry'abafite ubumuga ryubatse mu murenge wa Nyakabanda ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu.
Igitekerezo cyo kubaka iri rerero ridasanzwe cyaturutse ku muyobozi w'iki kigo nderabuzima madame Caroline Ikiriza ashimangira ko igitekerezo yagikomoye kuba yarakoze muri serivisi y'abana ubwo yakoraga kubitaro bikuru by'aka karere biherereye ku muhima .
Ikiriza Ati" aba bana n'ubundi bavukaga ndeba nkabona ko bavukanye ubumuga rero twabakoreye ubuvuzi maze imishinga itandukanye ibaha ubufasha harimo n'amagare 5 yahawe abana uyumunsi". Yakomeje ashimangira ko izinzozi zo gufasha abana bafite ubumuga ziri gutanga umusaruro mu muryango ndetse batazahwema gukora ubuvugizi umunsi ku wundi.
Umubyeyi Anoirite, umwana we afite ubumuga bw'ingingo yashimiye kubwo igare yahawe rizamufasha kujya agenda bitamugoye cyane nubwo kumugeza kwa muganga bikigoranye.
Ku ruhande rw'akarere ka Nyarugenge bakozwe ku mutima n'iki gikorwa gitangijwe n'iki kigo nderabuzima cya kabusunzu biyemeza ko bagiye gushaka abana batandukanye bafite ubumuga butandukanye ngo bitabweho ndetse babe banakongera Aya marerero.
Mu ijambo rye umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza w'akarere ka Nyarugenge madame Esperance Nshutiraguma yagize Ati" iki gikorwa kidukoze ku mutima, ntago umuntu yatekerezaga ko hari umubare munini ufite ubumuga, ikindi yonyeyeho ni uko muri aba bana hari nabakeneye ubundi buvuzi bwisumbuyeho bizeye ko bazabafasha kubona uko bivuza ndetse anasezeranya aba babyeyi ko bagiye kubaha hafi"
Esperance yasoje acyebura ababyeyi bafite aba bana baba n'ubumuga butandukanye ko bagomba kubakunda bakabitaho Aho kubafungirana munzu,abandi bakishora mu bikorwa byo gusabiriza.
Iri rerero ryita kubafite ubumuga rikaba ryatangiranye abana 20 muri 50 babarizwa muri uyu murenge wa Nyakabanda