•     

Tonzi yasohoye Album ya 9 respect yise insinzi mu buzima bwe

Tonzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomeje kubishimangira ashyira hanze album ye ya 9 Respect, mu myaka isaga 30 yihebe iyi njyana.

Ubwo Tonzi yaganiraga n'itangazamakuru kuri iyi album ye ya 9 yise respect

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ku munsi wejo arigezaho ibikorwa ari gutegura nyuma yo kumurika iyi album respect igizwe n'indirimbo 15 harimo n'igitaramo mbaturamugabo azakora mu mpera za werurwe 2024, Tonzi yahishuye bimwe mu bigeragezo yanyuzemo byatumye ahishurirwa izina ryiyi album.

Iyi Album Respect iriho indirimbo ’Respect’ ari nayo yayitiriye ’Nshobozwa’,’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ yakoranye na na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ yakoranye na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.

Tonzi yakomeje avuga ko indirimbo yise ‘Kora’ ifite umwihariko kuko yayikoranyeho n’abahanzi 15 barimo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira ndetse na Grace de Jesus.

Tonzi yagaragaje ko yamaze imyaka ibiri akora kuri iyi album, kuko yatangiye kuyikoraho kuva muri Nyakanga 2021, aza kugira ibibazo by’uburwayi ariko arakomeza gukora.

Ati “Iyi album nayitangiriye mu Bubiligi icyo gihe nari ntwite inda y’amezi arindwi. Nayikoze ntazi ko ari album izitwa ‘Respect’ icyo gihe nayi

koranye na Didier Touch turabiganira, kubera ibihe nari ndimo numvaga ko nzahita ngaruka ngakora igitaramo mu 2022, ariko icyo gihe ntabwo byakunze. Ndashima Imana ko iki gihe aricyo Imana yashimye ko isohokeramo.”

i'm seasoned journalist known for insightful reporting and dedication to uncovering the truth. With a passion for storytelling and a commitment to journalistic integrity, i have carved a name for myself as a prominent figure in the media landscape and covered a wide range of topics, from health and business to culture and social issues. i thorough research and in-depth interviews since 2016