Tonzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomeje kubishimangira ashyira hanze album ye ya 9 Respect, mu myaka isaga 30 yihebe iyi njyana.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ku munsi wejo arigezaho ibikorwa ari gutegura nyuma yo kumurika iyi album respect igizwe n'indirimbo 15 harimo n'igitaramo mbaturamugabo azakora mu mpera za werurwe 2024, Tonzi yahishuye bimwe mu bigeragezo yanyuzemo byatumye ahishurirwa izina ryiyi album.
Iyi Album Respect iriho indirimbo ’Respect’ ari nayo yayitiriye ’Nshobozwa’,’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ yakoranye na na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ yakoranye na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.
Tonzi yakomeje avuga ko indirimbo yise ‘Kora’ ifite umwihariko kuko yayikoranyeho n’abahanzi 15 barimo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira ndetse na Grace de Jesus.
Tonzi yagaragaje ko yamaze imyaka ibiri akora kuri iyi album, kuko yatangiye kuyikoraho kuva muri Nyakanga 2021, aza kugira ibibazo by’uburwayi ariko arakomeza gukora.
Ati “Iyi album nayitangiriye mu Bubiligi icyo gihe nari ntwite inda y’amezi arindwi. Nayikoze ntazi ko ari album izitwa ‘Respect’ icyo gihe nayi
koranye na Didier Touch turabiganira, kubera ibihe nari ndimo numvaga ko nzahita ngaruka ngakora igitaramo mu 2022, ariko icyo gihe ntabwo byakunze. Ndashima Imana ko iki gihe aricyo Imana yashimye ko isohokeramo.”