Umukinyi mu gusiganwa mu kwiruka wanatwaye umudari ku rwego rw'isi witwa Kelvin Kiptum, yakoze impanuka y'imodoka arikumwe n'umutoza we w'umunyarwanda Hakizimana Gervais bose bahita bitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 Aya makuru yiyi mpanuka yemejwe n'umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Elgeyo Marakwet witwa Peter Mulinge, yavuze ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane icyateje iyo mpanuka.
Gusa ababonye iyo mpanuka iba, bavuze ko uwo Kiptum ariwe wari utwaye iyo modoka maze aza guta umuhanda agonga igiti imodoka ihita irenga umuhanda muri metero 60
Iyo modoka yarimo abantu batatu, Kiptum, Umutoza we Hakizimana Gervais ndetse n'undi mudamu wahise ajyanwa kwa muganga vuba nabwangu.
Abantu batandandukanye biganjemo abenyeporitike bakomeje kugaragaza akababaro batewe n'urupfu rw'uwo mukinyi w'imyaka 24 y'amavuko ndetse akaba yari uherutse kwegukana umudari mu kwiruka umwaka ushyize wa 2023.
Bagabo John