Mu karere ka kicukiro umurenge wa masaka hari umubyeyi witwa Uwamariya jeanette urigutabaza inzego za leta azisaba kuba za murenganura, nyuma yaho Umugabo agurishije Inzu nyamara asanganywe uburwayi bwo mu Mutwe.
Imvano yiki kibazo ikaba yaratangiye muri 2018 ubwo umugabo we ariwe nyakwigendera Ndahimana jean Bosco uherutse kwitaba Imana tariki ya 11 Mutarama 2024 , uyu Nyakwigendera yari yaragurijwe amafaranga ibihumbi ijana by'u Rwanda na Musabende Clarise, ubwo yaburaga ubwishyu bwayo yigiriye inama yokugisha inama uwitwa Murwanashyaka Camille, nkumuntu yizeraga nacyane ko ariwe wari wamubereye Best Man, Mubukwe bwe.
Uyu Murwanashyaka amwemerera kuyamutangira gusa akaba amuhaye Icyangombwa cy'umutungo we [inzu] gusa akaba itariye wenyine kuko yasezeranye na Uwamariya ivanga mutungo rusange nkuko yabitangarije rubanda.rw
Nyuma yaho uyu best man yarazi ko uyu mugabo atuzuye mu mutwe Kandi akaba yarazahajwe n'ubusinzi.
Nawe yamusabye ko cya cyangombwa cy'umutungo bagitanga nkingwate agakemura ikibibazo yarafite gikeneye miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.
Gusa byaje kuba agaterera nzamba ubwo bamusinyishaga ko agurishije umutungo we miliyoni 25 gusa akaba ahawe 20 naho 5 zisigaye akazazihabwa nyuma yogukora mitasiyo.
Ibi byari uburiganya kuko ntabwo ayo mafaranga yari buyahabwe n'ikigo ki Mali kizwi ( Bank) ahubwo yari Bank Ramberi
Ibi byose byakorwaga mu bwihisho kuko umugore we w'isezerano atarabizi Kandi bakaba bari barabanje gusindisha jean Bosco utarunazi no gusoma.
Aho uyu mugore wa jean Bosco madame Uwamariya jeanette abimenyeye yatangiye kubyirukamo ndetse ahereye kunzego z'ibanze ngo zimurenganure dore ko za mukoreye inyandiko mvugo cyane cyane ku myitwarire yarangaga umugabo we umunsi kuwundi. Dore ubwo yari no kwa Muganga mu bitaro bya masaka byemejwe na Muganga ubifitiye ububasha ko Ndahimana jean Bosco yagaragaje ko yari afite arukoro nyinshi mu mubiri yatumaga amera nkuwahungabanye mu mutwe.
Uyu mugore yaje no kugana urukiko gusa atungurwa nuko rwamubwiye ko ubusabe bwe butakiriwe kuko ntashingiro afite ryo gutesha agaciro inyandiko atagemo uruhare.
Umugabo we Ndahimana yaje kwitaba Imana tariki ya 16 mutarama ariko yaramenyeshejwe ko agomba kuva mu mutungo w'abandi kuko ntaburenganzira awufiteho.
Ubwo rubanda.rw twakoraga iyi nkuru,yarazi neza isaha iyariyo yose yasohorwa munZu kuko umuhesha w'inkiko ndetse na polisi bari baramaze kumumenyesha.
Uwamariya akaba atakambira inzego zibishinzwe by'Umwihariko inzego z'ubutabera ndetse na Perezida wa Repubulika umubyeyi w'abanyarwanda ko yamurenganura agahabwa ubutabera agasubizwa umutungo we.
kuko ahamya ko yazize kuba atazi amategeko kuburyo ahawe ubwunganizi ikibazo cye cyacyemuka kuko hari icyo amategeko avuga kumutungo w'abashakanye ivanga mutungo.
Ariko hagataho akaba yaburana n'ubundi atasohowe munzu kuko ntaho afite ho kujya nacyane ko afite umwana mutoya yasigiwe na nyakwigendera.