Abapolisi batandatu bagiye gukora umukwabu wo gufata inzogo zitemewe mu mujyi wa Eldoret mu ntara ya Uasin Gishu muri Kanya, birangira abaturage bafashe bugwate abo bapolisi bibangombwa ko hitabazwa itsinda kaburahiwe rishinzwe gutabara rizwi nka GUS.
Abo bapolisi bakihagera bashyamiranye n'abasinzi basanze aho ngaho bari baje gufata izo nzoga, hanyuma umwe muri abo basinzi ahita asohoka mu nzu akingirana abo bapolisi kuko bari mucumba aho izo nzoga zari ziri.
Bakimara ku bakingirana, abo bapolisi bahise bahamagara bagenzi babo bahita bohereza itsinda kaburawe rishinzwe gutabara rizwi nka GSU, nabwo byatwaye isaha yose kugira ngo bakurwe muri iyonzu bari bakingiranyemo.
Izi n'izimwe mu nzoga zitemewe polisi yasanze mu nzu
Umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara Benjamin Mwanth, yavuze bagize amahirwe bagasanga abo bapolisi bakiri bazima kuko bari bafite impungenge zuko bashobora gusanga babatwikiye muri iyo nzu.
Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko muri iyo nzu basanzemo litiro 3000 ziyo nzoga itemewe bahita bazimena, kandi ngo ntabwo bazacika intege gufata no guhana abantu bose bacuruza izo nzoga zitemewe.
Bagabo John