•     

Abatita ku rutoki rwabo bagiye gufatirwa ibihano

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iratangaza ko hagiye kujyaho ibihano ku bahinzi batita ku rutoki rwabo nkuko bikwiye mu Ntara y'Uburasirazuba.

Abahinzi batita ku rutoki rwabo bagiye kujya bahanwa

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, yatangaje ko abahinzi b'urutoki batarwitaho nkuko bikwiye  bagiye kujya bahanwa kuko  bitumvikana uburyo urutoki ari igihingwa gitunze atantu batari bake byarangira ugasanga batarwitaho.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Musafiri Ildephonse

Ibi Minisitiri Dr Musafiri Ildephonse yabitangarije mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga, kuri uyu wa kane 5 Ukwakira 2023 ubwo hatangizwagwa Sizoni y'ihinga muri uwo Murenge mu rwego rw'Akarere ka Kirehe.

Minisitiri yagize ati" Urutoki ni igihingwa gitunze abantu benshi birababaje kubona rutitabwaho nkuko bikwiye  ugasanga rudakoreye,  kubwibyo turagirango tubabwire yuko hagiye kujyaho ibihano kubahinzi bazaba batita kuritoki rwabo".

Gusa nubwo Minisitiri yavuze ko hagiye kujyaho ibihano kubahinzi batazita kurutoki rwabo, ntabwo yigeze avuga ubwo bw'ibihano bazahabwa.

Intara y'Uburasirazuba by'umwihariko mu karere ka Kirehe mu Mirenge ya Gatore ndetse na Mushikiri, nihamwe mu hantu hera urutoki kuburyo abahinzi baho usanga bafite iterambere bagezeho kubera ubuhinzi bw'urutoki.

Bagabo John