•     

Abayobozi bahinduye imyumvire - Urubyiruko rwo muri Green Party

Urubyiruko rwo mu ishyaka riharanira kurengera Ibidukikije Green Party of Rwanda, ruravuga ko imyumvure yahindutse kuri bamwe mubayobozi kuko mbere hari igihe ba hohoterwaga kubera ko bari muri Green Party.

Imyumvire isigaye yarahindutse kuri bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze nkuko urubyiruko rwo muri Green Party of Rwanda rubitangaza

Mu kiganiro kihariye bamwe mu rubyiruko rubarizwa muri Green Party of Rwanda bahaye ikinyamakuru Rubanda, bavuga ko kuri ubu imyumvire iriho igenda ihinduka muri bamwe mu bayobozi kuko hari igihe wasangaga umuntu bamwima Serivise cyangwa agahohoterwa kubera ko bazi yuko aba muri Green Party. 

Ubwo bari bashoje Congress y'Ishyaka kuri uyu wagatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 yabereye mu Mujyi wa Kigali

Patrick NISHYIREMBERE uhagarariye Urubyiruko mu Ntara y'Uburengerazuba hamwe na Louise Muhawenimana Umuyobozi muri Green Party uhagarariye Akarere ka Gasabo

Ikinyamakuru Rubanda cyagiranye ikiganiro nabamwe mu rubyiruko rubarizwa muri Green Party uburyo rufatwa muri Sosiyete by'umwihariko ku bayobozi bo munzego z'Ibanze. 

Umuyobozi uhagarariye Akarere ka  Gasabo muri Green Party  Louise Muhawenimana,   yavuze ko cyera byababagaho ariko kugeza ubu ntakibazo k'ivangura gihari kuko haba Serivise bagiye kwaka mu nzego zitandukanye bazihabwa kimwe n'abandi banyarwanda bose bujuje ibisabwa., abayobozi bamaze kumenya ko kuba mu gihugu gifite ishyaka rirenze rimwe ari Demokarasi "

Ati" ntakibazo rwose ntamuntu uhohoterwa cyangwa ngo bamwime Serivise kubera ko abarizwa muri Green Party,  gusa cyera byigeze kubaho, ariko ubu abanyarwanda bamaze ku menya ko kuba mu gihugu gifite ishyaka rirenze rimwe ari Demokarasi ".

Ni mugihe uwitwa Nishyirembere Patrick Uhagarariye urubyiruko mu Ntara y'Uburengerazuba yavuze ko mu Ntara usanga abaturage benshi bazi Umuryango wa RPF Inkotanyi gusa,  rero icyo bakoze bagiye basobanurira abaturage  ko itegeko Nshinga ryacu ryemerera buri wese kugira amahitamo y'umutwe wa Poritike ashaka kujyamo,  gusa hari aho aho mu karere ka Rutsiro hari Umwe mu bayobozi b'inzego zibanze yagiye kwaka amafaranga y'Umusanzu wa RPF Inkotanyi  muri umwe mu barwanashyaka ba Green Party maze uwo musore amubwira ko atayatanga bitewe nuko atari umunyamuryango wa RPF, ariko ngo uwo Muyobozi ntabwo yabyumvaga byabaye ngombwa ko bahamagara izindi nzego zisumbuye hanyuma uwo Muyobozi abona kubyumva".

Ubu rero navuga ko imyumvire iriho igenda ihinduka muri bamwe mu bayobozi aho nta muyobozi wa guhohotera cyangwa ngo akwime Serivise ngo ni uko ubarizwa murindi Shyaka. 

Ibi n'Umuyobozi wa Green Party of Rwanda Intumwa ya Rubanda Dr Frank Habineza yagiye abigarukaho kenshi, mu gihe hari aho yageraga agiye gukoresha inama y'abarwanashyaka ugasanga bamwimye aho gukorera nyamara ntakindi kibazo usibye imvumvire gusa.

Bagabo John