Ubuyobozi bukuru bw'itorero ADEPR ku bufatanye n'abakristo batanze Ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye 600, yo mu Murenge wa Kabarondo mu karere ka Ngoma.
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, Itorero rya ADEPR kubufatanye n'abakristo batanze Mituweli ku miryango 600 itishoboye yo mu karere ka Ngoma, mu Murenge wa Kabarondo.
Usibye iyo miryango yahawe Mituweli, iri torero ryanatanze amatungo magufi ndetse n'imashine zo kudoda kubantu bize imyuga.
Umushumba mukuru wa ADEPR Ndayizeye Isaie, yavuze ko itorero rifite intego yoguhindura imibereho myiza y'abaturage mu buryo bwuzuye, ni mu gihe Umunyamanga Nshingwa bikorwa w'Umurenge wa Kabarondo Rongine Gatanazi, yashimye uruhare rw'itorero rya ADEPR mu bufatanye bwiza bwo gufasha abaturage mu kugira Imibereho myiza.
Yagize ati" Nubwo Kristo abakunda ariko na Leta y'ubumwe irabakunda, rero nicyo gituma dushimira Itorero uruhare igira mu gufasha abaturage mu kwiteza imbere baharanira kugira imibereho myiza ".
Gitifu Gatanazi yasabye Ubuyobozi bukuru bw'itorero gufasha zimwe mu nsengero zafunzwe, zi kuzuza ibisabwa kugirango nazo zifungurwe maze abakristo bakomeza guterana.
Umushumba Mukuru w'itorero ADEPR, Ndayizeye Isaie ashyikiriza Gitifu wa Kabarondo Rongine Gatabazi Ubwisungane bw'abaturage 600 batishoboye.
Kuri iki kibazo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, Umushumba Mukuru Ndayizeye Isaie yavuzeko afite ikizere cyuko insengero zafunzwe zizafungurwa zisaneza kandi zujuje ibisabwa.
Korari NEBO MOUNTAIN, Ikorera Umurimo w'Imana Kabarondo ahitwa mu Rutagara, niyo yateguye igiterane cy'ivugabutumwa cyari kimaze iminsi ibiri, arinaho Ubuyobozi bukuru bw'itorero bwashyikirije Ubuyobozi bw'Umurenge Mituweli 600 ku baturage batishoboye.
Iki giterane cyari cyatumitumiye amakorari atanduka akunzwe cyane harimo na Korari ya Shalom ya Nyarugenge muri Kigali, ndetse n'Abakozi b'Imana batanudanye barimo n'Umushumba mukuru wa ADEPR Ndayizeye Isaie
Bagabo John