Nk’uko Minisiteri y'Ubutabera yo muri Amerika ibitangaza, indege ya Falcon 900EX yafatiwe muri Repubulika ya Dominikani yimurirwa muri leta ya Florida muri Amerika. Ntabwo bizwi uburyo n'igihe iyo ndege yisanze muri Repubulika ya Dominikani.
Amerika yafashe indege ya Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro
Amakuru avuga ko iyo ndege yaguzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko aho yaguzwe Amadolari M13, zihwanye n'amayero (£ 9.8m) kandi ihita itwarwa hanze y'igihugu.
Mu gukurikirana amakuru, bigaragara ko iyo ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya La Isabela hafi y’umurwa mukuru Santo Domingo ku wa mbere, igera ku kibuga cy’indege cya Fort Lauderdale muri Floride nyuma.
Venezuwela yamaganye ifatwa ry'iyo ndege ivuga ko ari igikorwa "cy'ujura"
Nk’uko Minisiteri y'Ubutabera yo muri Amerika ibitangaza, indege ya Falcon 900EX yafatiwe muri Repubulika ya Dominikani yimurirwa muri leta ya Florida muri Amerika.
Ikinyamakuru The Washington Post, cyanditse ko bitazwi uburyo n'igihe iyo ndege yisanze muri Repubulika ya Dominikani.
Bagabo John