•     

"Basanze icyangombwa cyange cyemewe, umwe bari babwiwe na Komisiyo y'amatora ko icyangombwa cye kitemewe"

Bamwe mu bisanze batari kuri liste y'agateganyo yabifuza kwiyamamaza ku myanya itandukanye mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, kuri uyu wambere tariki ya 10, hari abazanye ibyo basabwaga ndetse banishimira ko basanze ibyuzuye.

Abariho bazana ibyangombwa kuri Komisiyo y'amatora bitari byuzuye bariho barishimirara ko noneho byuzuye

Umwe mu bifuza guhatanira umwanya wokuba Umudepite aturutse mu Ishyaka PS Imberakuri mu karere ka Rurindo,  yatangaje ko
atari yarasohosetse kuri liste ya yagateganyo ya PS Imberakuri bitewe nuko icyangombwa cyo kwa muganga yari yatanze Komisiyo y'amatora yari yagaragaje ko kitemewe.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda ariko akadusaba kudakoresha imyirondoro ye, yagize ati" nibyo ntabwo nari nasohotse kuri liste ya PS Imberakuri kuko icyemezo cyo kwa muganga bavugaga ko kitemewe ariko naje nsobanurira Perezida wa Komisiyo y'amatora basuzumye basanga kiremewe bityo nkaba mfite ikizere ko kuri liste ntakuka nzaba ndi ku rutonde rwabujuje ibisabwa ndetse bazaba banemerewe kwiyamamaza kuri 22 Kamena 2024"

Komisiyo y'amatora yari yatangaje ko abantu bose batisanze kuri liste y'agateganyo y'abakandida ko bahawe iminsi itanu yo kuza kujurira, gusa abantu badafite imikono 600 bo ntabwo bemerewe  kuko igihe cyo gushaka imikono cyarangiye. 

Bagabo John 