•     

DRC: Abantu 300 bari mu bwato barohamye mu nyanja Lukenie

Abantu 300 bivugwa ko biganjemo abakozi ba Leta, barohamye mu inyanja ya Lukenie ubwo bari bagiye mu kazi, Polisi ishami ry'Ubutabazi ryabashije kurohora imirambo y'Abantu 7 ariko umubare w'abitabye Imana ushobora kwiyongera.

Muri DRC abantu 300 barohamye mu inyanja, imirambo y'abantu barindwi niyo yabashije kuboneka mu gihe igikorwa cy'ubutabazi ki gikomeje

Itsinda rishinzwe ubutabazi riracyari mu gikorwa cyo gushakisha abantu 300 barohamye mu inyanja.

Ikinyamakuru BBC news,  cyatangaje ko hamaze kuboneka imirambo y'abantu 7 ariko ngo imibare ishobora kuza kwiyongera ukurikije uko inzego zishinzwe ubutabazi zibivuga.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu ntara ya Mai-Ndombe, mu burengerazuba bwa Congo.

Umuyobozi wa Polisi w'ungirije mu gace ka Oshwe, Martin Nakweti, yatangaje itangazamakuru ko abenshi muri abo bagenzi barohamye bari abakozi ba Leta bari bagiye mu kazi kabo kaburi munsi.

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi riracyashakisha abo bagenzi barohamye mu mugezi wa Lukenie.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y'icyumweru kimwe gusa, muri Uganda naho habaye impanuka y'ubwato yahitanye abantu 25 abandi kugeza n'ubu bakaba bataraboneka.

Bagabo John