Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yatowe n'ishyaka rye, Sacred Unio For the National ( USN) kuzazarihagararira mu matora ateganyijwe mu Kuboza 2023.
![DRC: Tshisekedi yatowe n'ishyaka rye kuzarihagararira mu matora](https://rubanda.rw/uploads/images/2023/10/image_750x_651a73507e5cd.jpg)
Ni amatora yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, Bamwe mu banyeporitiki bavuze ko impamvu batoye Tshisekedi ari ukugirango abashe gusohoza ibyo yemereye abaturage ubwo yatorwaga mu matora aherutse.
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iyo nama harimo Jean-Pierre Bemba w'ishyaka MLC, Vital Kamerhe w'ishyaka UNC, Bahati Lukwebo uturuka mu ishyaka AFDC, Christophe Mboso, na Augustin Kabuya baturuka muri UDPS.
Aya matora yabaye Perezida Tshisekedi adahari kuko yari mu Mujyi wa Rubumbashi hamwe n'umufasha we.
Bamwe mubamaze gutangaza ko bazahatana na Perezida
Tshisekedi harimo
Martin Fayulu na Moïse Katumbi basanzwe badacana uwaka na Tshisekedi.
Bagabo John