•     

Felix wari washimuswe na Hamas yagaragaye yapfuye

Felix umwe mu basore babiri bakomoka muri Tanzania bari barashimuswe na Hamas yagaragaye yapfuye nkuko byatangajwe na leta ya Tanzania.

Felix wari warashimuswe na Hamas yasanzwe yitabye Imana

Amakuru avuga ko Felix Clemence Mtenga, wari warashimuswe nabarwanyi ba Hamas kuva mu kwezi kwa Ukwakira uyu mwaka 2023 yagaragaye yitabye Imana.

Itanganzo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane bw'umuryango wa Afirika y'Uburasiraziba, rivuga ko uyu Felix yari umwe mubasore 260, bari baroherejwe muri Israel kujya kwiga ibijyanye n'ubuhinzi bwa kijyambere. 

Leta yavuze ko yamaze kumenyesha umuryango we ndetse hakaba hariho harebwa uburyo umurambo wa nyakwigendera wagezwa muri Tanzania kugira ngo ushyingurwe.

Ikindi nuko leta ikomeje gushakisha amakuru yundi musore witwa Joshuwa Mollel warikimwe na Nyakwigendera ubwo bashimutwaga nabo barwanyi ba Hamas ngo nawe hamenyekane aho aherereye.

Bagabo John