Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru Abagenerari barimo na Gen Kabarebe.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2023 Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru abagenerari barimo Gen Kabarebe na Gen Ibingira.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abarimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo abafite ipeti rya General 12 bayobowe na Gen James Kabarebe wari Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano.
Mu bandi harimo Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi, Maj. Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba na Maj Gen Albert Murasira uheruka kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Abandi barimo Brig. Gen Chris Murari, Brig, Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.
Hari na none abandi bofisiye bakuru 83, abofisiye bato batandatu, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano. Biyongeraho 160 bafite ibibazo by’ubuzima.
Bagabo John