Umuyobozi w'Ishyaka Green Party of Rwanda Hon Dr Frank Habineza, yavuze ko mu nama y'Umushyikirano izatangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 kugeza kuri 24 Mutarama 2024, hazaganirwaho ikibazo kijyanye n'izamuka ry'ibiciro ku masoko kuko bimaze kuzamuka cyane
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda kuri uyu wa mbere 22 Mutarama 2024, Dr Frank Habineza yagarutse uburyo ishyaka Green Party of Rwanda ri mu myiteguro yo gushaka abakandida Depite bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Yagize ati" Ubu tugeze kure mu myiteguro yo gushaka abakandida Depite bazaduhagararira mu matora ateganyijwe uyu mwaka".
Ubwo yabazwaga kubijyanye nicyo yumva cyazaganirwaho mu nama y'umushyikirano kigahabwa umwanya, Hon Frank Habineza yavuze ko yumva hazibandwa cyane kubijyanye n'izamuka ry'ibiciro ku masoko kuko birakabije cyane kuzamuka.
Ati" Icyo twumva cyazaganirwaho n'ibijyanye n'ibiciro ku masoko kuko byarazamutse cyane, urugero ibijumba bigeze kuri 500, Imyumbati ni 500, Ibirayi byarazamutse, Ukuceri nawo nuko, mbese ibiciro byarazamutse kandi Umushahara w'umukozi ntabwo wigeze uzamuka".
Mu gusoza icyo kiganiro Umunyamakuru yabagije Dr Frank Habineza kuba u Burundi na Congo bivuga ko bishobora kuzatera u Rwanda nyamara mu Rwanda hategerejwe amatora muri Nyakanga 2024, niba bidashobora kubangamira imigendekere myiza y'amatora, Hon Frank yavuze ko afite ikizere ko ntakibazo gihari kuko u Rwanda rufite umutekano kandi rufite n'igisirikare cy'Umwuga bityo ntacyo bishobora guhungabanya ku bijyanye n'amatora kuko izo nzego zishobora kurinda abaturage ntakibazo.
Bagabo John