•     

Green Party nijya ku buyobozi ibiciro bya Gaze yo gutekesha bizahinduka

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR rivuga ko mu gihe Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'iryo shyaka Dr Frank yatorerwa kuyobora igihugu, gaze yo gutekesha izava kubihumbi 40 ikagura ibihumbi 10 kuko hazashyirwamo nkunganire ya leta.

DGPR niramuka igiye ku buyobozi, ibiciro bya Gaze yo gutekesha bizahinduka

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 Ishyaka DGPR riyobowe na Kandida Perezida Hon Dr Frank Habineza ndetse n'abakandida Depite 50 bemejwe na Komisiyo y'amatora, bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rurindo mu murenge wa Base.

Ubwo hagarukwaga kuri bimwe mu bizakorwa na DGPR mu gihe Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu yatorwa ndetse bakabona n'ubwiganze mu Nteko bishingiye ku mubare w'abadepite babaza batowe, DGPR izashyira nkunganire ya leta kuburyo umuturage azabasha ku gura Gaze yo gutekesha izava ku bihumbi 40 ikagura ibihumbi 10 kuko ku geza ubu  ibiciro bya gaze bihanitse.

Komiseri muri DGPR Mwiseneza J M, yavuze ko kuri ubu bitewe no kurengera Ibidukikije,  buri muturage asabwa gutekesha Gaze, ariko kugeza ubu ibiciro byayo bikaba bigihanitse.

Yagize ati" Murwego rwokurengera Ibidukikije twirinda gutema amashyamba kugirango tubone inkwi zo gutekesha, ni muri urwo rwego umuturage asabwa gutekeshya Gaze ariko kugeza ubu gaze ibiciro byayo birahanitse aho  igura ibihumbi 40, bityo mu gihe DGPR yajya ku buyobozi twifuza ko Gaze yagura ibihumbi 10 kandi mu gihe gaze ishyize umuturage agiye ku gura indi akajya kuri Station atwaye  icupa agahabwa gaze ijyanye n'ubushobozi bw'amafaranga afite".

                 Komiseri Mwiseneza JM 

Nyuma yo kuva mu karere ka Rurindo, DGPR yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gakenke muri Santire yaho.

Bagabo John