Perezida Kagame ubwo yafunguraga inama y'umushyikirano ku nshuro ya 19 yavuze ko aho abanyarwanda bavuye naho bajya bigomba kuba bishingiye ku mitima yacu, aha yakomoje ku bantu bahunga igihugu bajya kuvuga nabi u Rwanda kugirango babone amaramuko, anabibutsa ko abanyarwanda batari mu icumbi ahubwo bari iwabo.
!["Hari abahunze igihugu bari ba Porofeseri ubu batwara amakamyo- Perezida Kagame"](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/01/image_750x_65afa228dca9b.jpg)
Miri uwo Mushyikiramo Perezida Kagame yahise avuga ko usanga abantu bahunze igihugu birirwa bavuga nabi u Rwanda kugirango bahabwe (iposho ) Imfanshanyo
Yagize ati" abanyarwanda ntabwo mucumbitse muri iwanyu, bamwe usanga bavuga ngo ntawamenya, ese ubwo aho uba ugiye ho uba uzi uko bizamera gute".
Aha ninaho Perezida Kagame yavuze ko hari bamwe mubahunze igihugu batwara Amakamyo, ati" hari bamwe mu bavuye ino bari abaporofeseri bageze hanze batangira gutwara amakamyo nyamara nahano ayo makamyo batwara ahahari".
Perezida Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda ko nabiriya bihugu bahungiramo biba bifite ibibazo bitandukanye.
Bagabo John