•     

Hon Dr Frank yongeye kuvuga ko ikigo cyo kwa Kabuga gikwiye kuvaho burundu

Hon Dr Frank Habineza akaba n'Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu yongeye kuvuga ko ikigo cyo kwa Kabuga gifungirwamo inzererezi gikwiye kuvaho burundu.

Hon Dr Frank yashimangiye ko natorwa kuba Umukuru w'igihugu azakuraho ibigo by'inzererezi harimo no kwa Kabuga

Ku munsi wa 14 w'ibikorwa byo kwiyamamaza,  ishyaka DGPR rifite kandida Perezida Hon Dr Frank Habineza ndetse n'abakandida Depite 50, uyu munsi bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Ubwo yageraga mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka,  yabwiye abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi ko mugihe bamugirira ikizere bakamutorera kuba Umukuru w'igihugu,  mu kwezi kwa cyenda azahita akuraho ibigo byose by'inzererezi harimo nicyo muri Kigali kizwi nko kwa Kabuga. 

Ubwo yavugaga ku ingingo ijyanye n'ubutabera, yongeye kwitsa ku bigo bifungirwamo abantu bafafite Dosiye bizwi nk'ibigo by'inzererezi ko bikwiye kuvaho burundu.

Yagize ati" Mu gihe mwatugirira ikizere mu kantora ndetse mu gatora n'Abadepite ba DGPR ku bwiganze, mu kwezi kwa cyenda nzahita nkuraho burundu biriya bigo ngororamuco bizwi nk'ibigo by'inzererezi kuko umuntu ahafungirwa nta Dosiye afite kandi nta nagezwe n'imbere y'ubutabera kuberako aba afunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko,  bityo biriya bigo bigomba kuvaho uhereye kuri kiriya cyo muri Kigali kizwi nko kwa Kabuga".

Usibye gukuraho ibyo bigo by'inzererezi,  Hon Dr Frank Habineza yavuze ko n'ikibazo cy'abantu bafungwa iminsi 30 y'agateganyo usanga umuntu amaramo imyaka runaka ataragezw imbere y'ubutabera nabyo ko bigomba kuvaho kuburyo kiriya gifungo cy'iminsi 30 kizavaho.

Kuri uyu wa Mbere DGPR irakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Bugezera na Kicukiro.

Bagabo John