•     

"Impamvu mutabona Abadepite nuko ari bake, Hon Dr Frank Habineza "

Hon Dr Frank Habineza yavuze ko mu gihe abaturage bo mu karere ka Huye baramuka bamutoye umubare w'Abadepite uziyongera kuko impamvu abaturage bakunze kuvuga ko batajya babona Abadepite nuko umubare wabo ari muke.

Hon Dr Frank Habineza yavuze ko impamvu abaturage batajya babona Abadepite nuko ari bake

Ku munsi wa cyenda w'ibikorwa byo kwiyamamaza Ishyaka DGPR rifite Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu Hon Dr Frank Habineza ndetse n'Abadepite 50, bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura.

Ubwo yagezaga imigabo n'imigambi by'ishyaka DGPR ibyo bazabagezaho, Hon Dr Frank Habineza yakomoje ku mubare muke w'abagize Inteko Ishinga Amategeko akaba arinayo mpamvu abaturage bakunze kuvuga ko batajya bababona bityo ko mugihe baramuka batoye Hon Dr Frank Habineza ndetse n'Abadepite 50, umubare w'Abadepite wakwiyongera kuburyo  abaturage ibihumbi 100 bahagararirwa n'umudepite mwe.

Yagize Ati" Abaturage mujya muvuga ko mutajya mubona Abadepite, ariko ndagirango mbabwire yuko impamvu mutababona ari uko ari bake, nyamara abaturage bariyongereye kuburyo tugeze kuri Miliyoni 12 zirenga ndetse n'abaturajye bazatora Komisiyo y'amatora yatangaje ko barenga Miliyoni icyenda, bityo twe nka DGPR dusanga umubare w'Abadepite  ukwiye kwiyongera kuburyo abaturage ibihumbi 100 bajya bahagararirwa n'umudepite umwe".

Kuri uyu wambere tariki ya 1Nyakanga 2024  DGPR irakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Bagabo John