•     

"Impamvu twafunze imipaka nuko dufite abaturanyi babi " Minisitiri Martin "

Kuri uyu wa kane Igihugu cy'u Burundi cyafunze imika yacyo iyihuza n'u Rwanda kumpamvu zuko basanze uburundi bufite umuturanyi mubi nkuko byatangajwe na Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu Martin Niteretse.

Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu Martin Niteretse yavuze ko icyatumye bafunga imipaka ari uko bafite umuturanyi mubi

Guverinoma y’u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda ku mpavu zatangajwe yuko icyo gihugu cyasanze gifite abaturanyi babi nkuko Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu Martin Niteretse yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'inzego z'umutekano yabereye mu ntara ya Kayanza.

Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu Martin Niteretse 

Yagize ati" impamvu zatumye dufunga imbibi ( Imipaka) twasanze dufite abaturanyi babi".

Ikinyamakuru Rubanda cyashatse kumenya icyo Guverinoma y'u Rwanda ivuga kuricyo cyemezo cyafashwe na leta y'u Burundi cyogufunga imipa iruhuza n'u Rwanda,  Umuvugizi wa Guverinoma w'ungirije Mukuralinda Alan ntabwo yabashije kuboneka ku murongo wa Telefone ndetse n'ubutumwa yandikiwe yari atarabusubiza kugeza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru.

Mu minsi Ishize Ubwo yari mukiganiro Umuvugizi wa Guverinoma w'ungirije Mukuralinda Alan yari yatangaje ko u Rwanda n'Uburundi ntakibazo gihari babanye neza

Ni mugihe leta y'u Burundi yari iherutse guca  amarenga yuko ishobora gufunga imipaka.

  Bagabo John