•     

Inkongi y'umuriro yahitanye impinja esheshatu zari mu bitaro

Impinja esheshatu mu gihugu cy'Ubuhinde mu mujyi wa Delhi, zitabye Imana nyuma y'inkongi y'umuriro yaturutse ku mashini zongera Umwuka zizizwi nka Bomboni.

Impinja esheshatu zitabye Imana kubera iturika ry'imashini zongera umwuka

Amakuru avuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024 aribwo iyo mashine yaturitse maze inkongi y'umuriro ihita ifata icyumba cyarimo impinja 12 esheshatu murizo zihasiga ubuzima izindi zirakomereka.

Iperereza riracyakomeje kugirango harebwe impamvu nyamukuru yiryo turika ryiyo mashine  kuko bivugwa yuko haba harabayeho uburangare.

Nyiri ibyo bitaro yahise ahunga ariko inzego z'umutekano zikaba ziriho zimu higisha uruhindu kugirango abazwe impamvu ndetse n'icyateye iryo turika.

Minisitiri w'intebe Arvind Kejriwal yavuze bashenguwe n'urupfu rw'izo mpinja.

Bagabo John