Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yabwiye abanyeporitike ko itegeko nshinga atari umutungo w'Ishyaka ahubwo ari irya baturage bityo ko rigomba gukoranwa ubushishozi.

Ibi Perezida Samia yabivuze kuri uyu wa mbere 11 Nzeri 2023 mu nama nkuru y'amashyaka ya Poritiki ndetse nabafatanyabikorwa muri Demokarasi.
Perezida Samia mu ijambo rye yavuze ko nyuma yo kungurana ibitekerezo basanze itegeko Nshinga rigomba guhinduka.
Ati" Ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama byose byagiye biganirwaho maze dusanga bikwiriye ko itegeko nshinga rigomba guhinduka ariko nanone ntabwo itegeko nshinga ari umutungo w'ishyaka ahubwo ni iryabaturage, bityo bigomba gukoranwa ubushishozi".
Mu bindi Perezida Samia yavuze ko gutegura itegeko nshinga bisaba igihe kandi hakabaho gusobanurira abaturage ibikubiye muri iryo tegeko nshinga kugirango babimenye.
Hashize Iminsi abanyeporitiki by'umwihariko abatavuga rumwe na Leta harimo ishyaka Chadema, bagaragaza ko itegeko nshinga rigomba guhinduka kuko harimo inenge nyinshi, nkaho bavuga ko iyo Perezida uri kubutegetsi akoze icyaha atemerewe gufungwa kandi ngo niyo yakurwaho ubudahangarwa, bisaba kuba amaze inyaka 100 avuye ku butegetsi.
Ibi bakabifata nkinenge ikomeye igaragara muri iryo tegeko Nshinga.
Bagabo John