•     

Kayonza: Mudugudu yanyomoje amakura avuga ko yakubitiwe mu kabari bapfa indaya

Umuyobozi w'umudugudu wa Musimbi, Mukarere ka Kayonza Umurengewa Gahini Akagari ka Juru Ntirenganya Sereveriyani, yanyomoje amakuru yuko yaba yakubiswe bapfa indaya ahubwo avuga ko yahohotewe ndetse yamaze kugeza ikirego muri RIB

Mudugudu yanyomoje amakuru yuko yakubitiwe mu kabari bapfa indaya

Amakuru ikinyamakuru Rubanda cyahawe nabamwe mu baturage, bavugaga ko uyu muyobozi w'umudugudu wa Musimbi yakubitiwe mu kabari bapfa umugore.

Umwe mubaturage agize ati"  hari abagabo bariho kubaka umunara aho mu Mudugudu wa Musimbi ubwo bari mu kabari nijoro bapfuye umugore bivugwa ko ari indaya hanyuma bararwana niko gukubita uwo Mudugudu ahita yiruka arahunga.

Twavuganye kumurongo wa Telefone na Mudugudu Ntirenganya Sereveriyani bivugwa ko yakubiswe bapfa indaya mu kabari maze ahakana ayo makuru gusa avuga ko yahohotewe ndetse yamaze kugeza ikirego mu bugenzachaya RIB.

Yagize ati" hari mu masaa Sita na 20 z'ijoro kuri uyu wagatandatu tariki ya 12 Kanama 2023  ubwo twarikumwe n'abanyerondo turiho dufungisha utubari twa curangaga Radio harimo urusaku rwinshi, hanyuma harimo abagabo bubaka umunara muri ako kabari bahita batangira ku dukubita nibwo nahise nirukira murugo nabwo barahansanga batangira gukubita urugi, mu gitondo nibwo nagiye gutanga ikirego kuri RIB bara cyakira".

Aha niho Mudugudu yahereye anyomaza amakuru ko yakubiswe bapfa indaya mu kabari nkuko abaturage babivugaga., ahubwo ko yahohotewe kandi yari mu kazi.

Bagabo John