•     

Kenya: "Hari ibihugu byinshi byananiwe kwishyura imyenda ntabwo nzagabanya imisoro, Perezida Ruto"

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko adateze kugabanya imisoro nkuko abatavuga rumwe nawe ndetse n'abaturage birirwa babivuga ko akwiye kugabanya imisoro, yavuze ko impamvu atagabanya imisoro aruko igihugu gifite imyenda myinshi.

Perezida William Ruto yavuze ko adateze kugabanya Imisoro

Ibi Perezida William Ruto yabagarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023 mu biro bye.

Perezida Ruto yavuze ko bitakunda kugabanya imisoro kuko ngo mu Mashilingi 10 bakura mu misoro, 7 Akoreshwa mu kwishyura imyenda Kenya ifite.

Ati" Murambwira ngo ngabanye imisoro,  mwari muzi ko mu Mashilingi 10  y'imisoro 7 tuyakoresha mu kwishyura imyenda?, ntabwo nza gabanya imisoro".

Perezida Ruto yakomeje avuga ko kugeza ubu hari ibihugu byinshi byananiwe kwishyura imyenda.

Ati" Kugeza ubu hari bimwe mu bihugu byananiwe kwishyura imyenda,  rero ntabwo nshaka ko Kenya izaba mu bihugu byananiwe kwishyura Umwenda".

Gusa ntabwo Perezida Ruto yigeze atangaza umubare w'umwenda Kenya ifite ndetse n'ibihugu afitiye uwo Mwenda.

Bamwe mubatavuga rumwe na we, bakunze kumvikana mu bitangazamakuru bavuga ko imisoro irembeje abaturage bityo ko leta ya Ruto yari kwiye kugabanya imisoro.

Bagabo John