•     

Kenya: Indaya zamaganye imvugo y'Umudepite wa pfobeje ibiciro byazo

Ishyirahamwe ry'indaya muri Kenya, ryamaganye imvugo y'Umudepite uhagarariye agace kitwa Maragua, Madam Mary wa Maua watesheje agaciro indaya aho yavuze yuko zigurisha ku Mashilingi 20, ni mugihe bo bavuga ko igiciro cyohasi iminota 10 ihwanye n'Amashilingi 300.

Indaya zamaganye imvugo ya Depite Mery

Depite Mery ubwo aheruka gusura Gereza ya  Maranjau iherereye ahitwa Maragua tariki ya 7  Mutarama 2024,  yabwiye abagabo bafungiye muri iyo gereza ko umubare mwinshi ari abagabo bakurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu.

Ati" abagabo benshi murihano murazira icyaha cyo gufata ku ngufu abana batari bageza imyaka y'ubukure,    aho gukomeza kwangiza abo bana  mwagiye mushaka indaya ko utanga 20 ugakemura ikibazo cyawe aho gufata ku ngufu abo bana bato".

Nyuma yiri jambo rya Depite Mery,  Uhagarariye indaya muri ako gace Esther Nyawira, yavuze ko Depite Mery bitari bikwiye ko avuga yuko aho gufata ku ngufu abana bato abo bagabo bakwiye kujya kugura indaya kuko utanga 20 gusa ugakemura ikibazo cyawe.

Yagize ati" Mubyukuri natwe ntabwo twemera ko abagabo bakwiriye guhohotera abana bato, ariko nanone natwe ntabwo dukwiye guhohoterwa ngo baduhe   20, ndagira ngo mbabwire yuko ibiciro byacu atari uko bihagaze kuko igiciro cyo hasi iminota 10 gusa wishyura 300".

Iyi ndaya yibukije Depite Mery ko ntabubasha afite bwo kugena ibiciro by'indaya ahubwo akwiriye kujya kugena ibiciro by'ibikomoka kuri Petero bisanzwe bitangazwa buri tariki ya 15 buri kwezi.

Mugusoza Indaya Nyawira yabwiye Depite Mery ko agace ahagarariye gafite abanyamuryango   bindaya 1,328 kandi aba bose bari muri uyu mwuga biturutse ku bushomeri bwugarije urubyiruko. 

Bagabo John