Umwavoka witwa Ahmednasir Abdullahi, yasabye Umunyamabanga mukuru ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Singoei Korir, gushyiraho ishuri rigenewe kwigisha Abaminisitiri Diporomasi ijyanye n'Ububanyi n'Amahanga ndetse n'indanga gaciro, ninyuma yaho Minisitiri w'imihanda n'ubucukuzi Kipchumba Murkomen, avuze ko mu Rwanda nta Demokarasi ihaba.
Kuri uyu wambere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Minisitiri Kipchumba Murkomen, yavugiye kuri Televisioyo ya Citizen ko i Gihugu cya Kenya kitagereranywa n'u Rwanda kubijyanye n'uko u Rwanda rungana ndetse nibijyanye na Poritike na Demokarasi.
Yagize ati" Ntabwo Kenya imeze nk' u Rwanda, mu Rwanda icyo Perezida waho avuze kiba ari itegeko, bityo ntabwo wagereranya Kenya mu bya Poritike ndetse na Demokarasi ".
Nyuma yo kuvaga ibi, Avoka witwa Ahmednasir Abdullahi, yahise avuga ko ibyo Minisitiri Kipchumba yavuze ari amagambo y'amanjwa no kwibasira igihugu gifite Ubwigenge.
Aha niho yahereye asaba Umunyamabanga mukuru ushinzwe Ububanyi n'Amahanga ko yishyiraho ishuri ryigisha Abaminisitiri Diporomasi ijyanye n'ububanyi n'Amahanga ndetse n'indanga gaciro
Ati" Singoei Korir, urasabwa gutegura amasomo kubayobozi ba leta ajyanye no kumenya indanga gaciro, kuko ntabwo Minisitiri Kipchumba akwiriye kuvuga u Rwanda rufite ubwigenge kuriya ndetse ari n'igihugu kinshuti".
Avoka Ahmednasir yasabye ko hajyaho amashuri y'igisha bamwe mu baminisiti ibinjyanye n'indanga gaciro za kiyobozi ndetse na Diporomasi.
Bagabo John