•     

Kenya: Odinga yahagaritse kwiyamamaza yifatanya n'Abaganga bari mu myigaragambyo

Odinga usanzwe ari Umuyobozi w’Ihuriro Azimio la Umoja rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Ushaka kuba Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Yahagaritse kwiyamamaza kugirango yifatanye n'abaganga bari mu myigaragambyo.

Raila Odinga yasabye leta kugirana ibiganiro n'abaganga

Kuri uyu wakane Tariki ya 11 Mata 2024, Raila Odinga yagiranye ibiganiro n'itangazamakuru mu mujyi wa Nairobi,  maze avuga ko Rubanda rugufi badafite amikoro yo kujya kwivuriza mu bitaro by'igenga, nibo bariho bahura nakaga ko kutabona ubuvuzi bitewe nuko leta yanze gutega amatwi ikifuzo cy'abaganga cyo kongerwa imishahala bituma bahagarika akazi bajya mu myigaragambyo. 

Yagize ati" Vuba aha dushobora kubona nk'icyorezo ubwo abaganga nabakora mu rwego rw'ubuzima bazahagarika akazi kabo hirya no hino mu gihugu, kuko kugeza ubu nabakora mu bigo nderabuzima nabo bifatanyije nabandi mu myigaragambyo ".

Odinga yasabye leta kugirana ibiganiro n'abaganga hanyuma bakumva ibyifuzo byabo aho kugira ngo abanyakenya bakomeza kuba mu kaga ko kubura ubuvuzi.

Odinga avuze ibi mugihe abanganga batangiye icyumweru cya kane bari mu myigaragambyo barahagaritse akazi, gusa leta ya Kenya yatangiye gusimbuza abaganga n'abandi bakozi bose bataye akazi bakijandika mu myigaragambyo. 

Bagabo John