Kenya: Senateri wo mugace ka Kakamega Bonny Khalwale, yabye Perezida William Ruto ko yakwirukana bamwe mu ba Minisiti kuko bamugira inama mbi none igihugu kikaba cyugarijwe n'ubukene bukabije buturuka ku izamuka ry'ibiciro mu masoko

Ibi Senateri Bonny Khalwale, abisabye nyuma yaho Musalia Mudavadi kuri uyu wa 17 Nzeri 2023 yari yavuze ko hagiye kuba impinduka muri Guverinoma mu minsi irimbere.
Nubwo Musalia Mudavadi ateruye ngo avuge uburyo izo mpinduka zizaba, yavuze ko aba Minisitiri bose batowe na Perezida William Ruto bagomba kubazwa inshingano zabo kuko bashyiriweho kugirango bazamure imibereho y'abanyakenya.
Hashyize Iminsi abanyakenya binubira imokorere y'abamwe mu ba Minisiti kuko ngo batita ku mibereho ya Rubanda bikaba aribyo byatumye ibiciro bizamuka ku masoko.
Mu minsi ishyize Perezida Ruto aherutse kuvuga ko muri za Minisiteri harimo ibibazo bitandukanye kandi ko nawe yamaze ku bimenya.
Senateri Bonny Khalwale, yavuze ko Abaminisitiri bagomba kwirukanwa harimo Minisitiri W'ubucuruzi Moses Kuria, na Minisitiri Davis Chirchir ndetse n'abajyanama be mu by'ubukungu bayobowe Dr David Ndii na bagenzi be.
Bagabo John