Umumotora yagaragaje akarengane ko yandikiwe amakosa yo mu muhanda kandi atakoze kuko ngo ari Umudivantisite w'umunsi wa karindwi., kuriki kibazo umuvugizi wa Police y'urwanda ishami ryo mu muhanda SSP Irene Irere yavuze ko kuba ari Umudive ntibivuze ko moto itakora ku isabato.
Bamwe mu bamotari bakorera mu mujyi wa kigali bakomeje ku garagaza ko bandikirwa amakosa yo mu muhanda bizwi nka konterevasiyo mugihe baba batakoze amakosa.
Hari umwe mu bamotari watangarije ikinyamakuru rubanda.rw ko aherutse guhohoterwa aho yandikiwe amakosa yo mu muhanda kandi atakoze kuko ngo ari Umudivantisite w'umunsi wa karindwi aba yaruhutse isabato.

Uyu mu motari utashatse ko umwirondoro we ujya mu itangazamakuru kubera impamvu z'umutekano we yagize ati" Ngewe natunguwe no kubona mfite Konterevasiyo ebyeri ari ku isabato kandi moto itakoze imba nayishize murigo nkajya mu materaniro"
Yakomeje avuga ko yagiye kubaza impamvu bamwandikiye kandi atakoze ari ku isabato, umupolice wa mwakiriye ngo yamubwiye yuko ntakindi yakora usibye kwishyura iyo Konterevasiyo.
Kuriki kibazo umuvugizi wa Police ushinzwe ishyami ryo mu muhanda SSP Irene Irere yavuze ko kuba umumotari ari umudiventiste atakoze ku isabato bitavuze ko imoto ye itajya mu muhanda.
Ati" hari ingero dufite zabantu bagiye batubwira ko bandikiwe kandi batakoze ari ku isaboto nyamara ugasanga yarayihaye undi muntu akayikoresha bakamwandikira yakoze amakoza yo mu muhanda.

SSP yavuze ko umu motari wese waba yararenganyijwe akandikirwa muburyo yita ubwa karengane akwiye kugana urundi rwego rwa Polisi rwisumbuyeho ruka murenganura, nabwo atakumva anyuzwe agukomeza kurundi rwego rukurikiyeho kugeza arenganuwe kandi akaza afite ibihamya n'ibimenyetso bifatika byuko yarenganyijwe koko.
Abamotari bakunze kuvuga ko harigihe usanga bandikiwe na Polisi nyamara batari mu kazi baruhutse ariko bajya kubona bakisanga bafite ibihano bituruka ku makosa yo Mu muhanda.
Bagabo John
