•     

Kirehe: Guhazwa ngo bisaba kuba wagurishije ihene y'ibihumbi 40

Muri Paruwasi ya Kirehe yaragijwe mu tagatifu Mariko, abakristo baho baravuga ko batakijya ku igaburo bizwi nko guhazwa utaratanga Ibihumbi 40 by'umusanzu w'Inyubako ya Shapere, ni mugihe Padiri mukuru w'iyi Paruwase yavuze ko ayo makuru atayazi.

Hari bamwe mubakristo batagihazwa kubera kubura Umusanzu basabwa gutanga wo kubaka Shapere ya Kirehe.

Muri 2021 mu kwezi kwa Mata, nibwo Paruwasi ya Kirehe yasohoye itangazo rigaragaza buri kiciro umukristo abarizwamo ndetse n'umusanzu azatanga kugirango Shapere iriho yubakwa muri Santre ya Nyakarambi azashobore kuba yuzuye.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyo nyubako iracyubakwa bikagaragara ko imaze inyaka 2 ntaho igikorwa kiragera bitewe nuko hariho bamwe mu bakristo  bataranga uwo musanzu basabwa.

Kuri ubu rero ikirikuvugwa cyane ngo ni uko ubuyobozi bwa Paruwase bwamaze gutanga amabwiriza yuko nta mukristo  uzongera guhabwa ifunguro ryera cyangwa ibyo bita Guhazwa ataratanga umusanzu we.

Dore uko ibyiciro biteye ndetse n'umusanzu buri Mukristo asabwa gutanga.

Bamwe mu bakristo  batangiye kugerwaho nizo ngaruka bataratanga umusanzu wabo, ni abiganje mu kiciro cya gatanu kirimo, Abamotari, Abafundi, abadozi, abacuruzi n'abanyabukorikori bo mu kiciro cyambere.

Abaganiriye n'ikinyamakuru Rubanda barimo abafundi n'abamotari bahurije kukuba muriyi minsi hari ubukene kuburyo kubona amafaranga atunga imiryango ndetse bagasagura n'ayabana biga bitoroshye kuburyo iyo nkunga basabwa gutanga bitavamo.

Umwe mu bafundi wasabye ko imyirondoro ye itajya mu bitangazamakuru, yagize ati" Uzi ko imusanzu dusabwa wa mafaranga ibihumbi 40 kugirango uyabone bigusaba kugurisha itungo rigufi ( Ihene) kandi ufite n'umuryango? Nukuri tubona arinkaho tubuzwa uburenganzira bwacu bwo guhahazwa nkabakristo".

Umumotari we yavuze ko muriyi mimsi ibiciro byarazamutse ku masoko kuburyo Esanse yuriye, bityo no kubona na bitanu byo kugaburira umuryango bitoroshye, rero kubona duhagarikirwa guhazwa kuritwe tubifata nko guhohoheterwa kuko twagahagarikiwe kudahazwa ari uko twakoze amakosa ariko kuba umuntu yabura umusanzu numva bidakwiye kuba igihano."

Iyi Shapere iri kubakwa muri Santre ya Nyakarambi 

Twashatse kumenya niba ibivugwa naba bakristo bakora akazi gatandukanye niba ibyo bavuga ari ukuri, maze dusanga Padiri mukuru wa Paruwase ya Kirehe Narcisse Butera muri biro,   atubwira ko  ntabyinshi yavuga kuri icyo kibazo kuko atakizi.

Ati" Ntabyinshi navuga kuri icyo kibazo kuko ntabwo biri mu nshingano zacu zokwima abo bakristo  guhazwa, ibyo sinzi aho byaturutse"

Gusa Padiri yahise ajya kwereka Umunyamakuru ahanu hamanitse amatangazo ya Kiriziya maze yereka Umunyamakuru urupauro rumanitseho Ubyiciro by'uburyo abakirisitu bazitanga ndetse n'ibyiciro bashizwemo.

Nikenshi mu madini n'Amatorero iyo hari igikorwa kijyanye no kubaka usanga hafatwa ibihano bitandukanye kubantu baba binangiye gutanga uwo musanzu baba basabwe gutanga.

Bagabo John

  • nana
    nana
    ikinyarwanda gipfuye mu gusebanya, harya babihembera angahe? dufite umushinga urambuye wo kwiyubakira Kiliziya niba utari umukristu gatorika ntabwo ari byiza gusebanya. umunyamakuru ubura ubunyamwuga nka we rwose ntagikenewe mu myaka turimo. gusa mbabajwe no kubona ko mufite na chief editor, utabasha gushungura ngo arebe inkuru yafasha abanyarwanda. Byacitse itwika amatama yuyivuga.
    7 months ago Reply  Like (0)