•     

Kirehe: Hatangijwe icyumweru cyahariwe Umujyanama n'Umufatanyabikorwa

Njyanama y'Akarere ka Kirehe iri mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage ibikorwa byayo, ndetse n'abafatanyabikorwa kuko bose bahuriye ku muturage.

Njyanama iri mu bikorwa byo gusobanurira abaturage imikorere yayo.

Iki kigorwa kiriho kirabera mu mirenge yose uko ari 12 igize Akarere ka Kirehe, kiyobowe na Perezida wa Njyanama Prof. Dr kabera Callixte

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe w'ungirije ushinzwe Ubukungu n'Iterambere  Nzirabatinya Modeste, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda, yavuze ko abaturage bakwiye kwitabira ibyo bikorwa no gutanga ibitekerezo kugirango hashakwe ibisubizo.

Mubindi, harimo kuzamura igipimo cy'uko abaturage bumva ndetse bazi inama Njyanama n'abafatanyabikorwa no gukemura ibibazo bitandukanye.

Iyi nama ikaba izamara iminsi itatu, hakazaba barimo no guhugura Njyanama z'imirenge n'utugari.

Intego nyamukuru  y'ibi bikorwa bya Njyanama  ni uko abaturage bagomba kwiyumvamo inzego zibayobora hamwe no gufatanya gushaka ibisubizo by'ibibazo bihari. 

Kuri uyu wakabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, Abajyanama ku rwego rw'Akarere bakiriye ibikoresho by'ubwubatsi ,Imifuka ya sima 115,Amabati 350 yatanzwe n'umufatanyabikorwa PIH_Rwanda,aho bizafasha kubakira abaturage batishoboye

Bagabo John