•     

Kirehe: Mayor Bruno arashinjwa kudakemura bibazo by'Abaturage.

Umwe mu baturage bafite ikibazo cyo kuba batarahabwa amafaranga yabo aturuka ku nsinga z'amashanyarazi zaciye hejuru y'amazu, avuga ko Mayor Bruno yamurangaranye ntakemure ibibazo cye ashingiye ku nyandiko yagiye amwandikira.

Mayor Bruno arashinjwa kudacyemura ibibazo by'abaturage.

Mu karere ka Kirehe haravugwa ikibazo kimaze imyaka isaga 12 kitaracyemurwa bitewe nicyo abaturage bita uburangare no kudaha agaciro ikibazo abaturahe baba  bafite.

N'ikibazo gituruka kuri zimwe mu nyubako zubatswe muri 2006 hanyuma bigeze muri 2010, ikigo ki gihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi REG, uza gucisha insinga hejuru y'izo nyubako.

Nyuma abo baturage bagaragaje ikibazo cyabo kunzego zibishinzwe kugirango bazahabwe ingurane bave aho hantu nacyane ko muribo bagaragaje imbogamizi zuko badashobora  kuzamura inyubako z'umuturirwa kuberako izo nsinga z'amashanyarazi ziri hejuru yinzu.

Muri abo bagaragaje ikibazo bafite harimo Umugabo witwa Kabarisa  Froncois, ufite impapuro zerekana imiterere y'ikibazo ndetse n'inzego yakigejejeho harimo n'umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira. 

Muri izo nzandiko harimo urwo yandikiye umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira,  amusaba ko yamwishyuriza amafaranga ye angana na Miliyoni 24 zirenga, yagombaga kwishyura hakurikije agaciro kagenwe n'abagenagaciro.

Twashatse kumenya iki kibazo aho Karere ka Kirehe kageze gakemura iki kibazo, maze Umuyobozi wa Karere ka Kirehe Bruno Rangira mu butumwa bugufi yasubije  ko iki kibazo kiriho gikurikiranwa.

Yagize ati" iki kibazo turakizi kandi twaganiriye na REG yohereza itsinda ryaje kongera gusuzuma imiterere y'iki kibazo uko kimeze, gusa bari batarasubiza tugiye kongera kubibutsa kugirango gikemuke vuba.

Nyuma y'iki gisubizo cyatanzwe  na Mayor Bruno, Kabarisa   Francois, ntabwo yanyuzwe n'icyo gisubizo maze asubiza Mayor yifashishije ijambo ry'umukuru w'igihugu akunze kubaza  ngo" Tuzategereza kugeza ryari?

Yagize ati" Icyo gisubizo ubwacyo ntigitomoye umukuru w'igihugu akunze kubaza NGO dutegereje kugeza ryari?

Twebwe urabona ko ari ukurangarana ibibazo byacu nkabaturage dufite kuko biriho biratugiraho ingaruka zirimo n'ibihombo kuko ayo mazu ntakintu akorerwamo, nyamara twarayubatse ngo aduteze imbere.

Kabarisa yakomeje asaba ko yakwishyurwa kuko ari mu gihombo gikabije bitewe nuko izo nyubako ntamupangayi wazizamo kuko izo nsinga zirihejuru y'inzu, bakaba batinya ko izo nsinga zishobora guteza ibibazo bikaba bya tuma bahasiga ubuzima.

Izi nizimwe mu nyandiko zigaragaza imiterere y'ikibazo.

Hari abaturage batuye mu murenge wa Kirehe mu Kagari ka Kirehe mu mudugudu wa Byimana, nabo baganiriye n'ikinyamakuru Rubanda.rw bavuga ko bafite ikibazo kimaze umwaka wose bara kigejeje kuri Mayor Bruno cyuko bamwe mu bakozi ba REG Ishami rya Kirehe, batwaye Cash Power zabo kugeza nubu icyo kibazo ntabwo kirabonerwa igizubizo, kuribo bakabifata nko kudakemura ibibazo baba bafite kandi biri mu nshingano ze, kuri icyo kibazo  Icyo gihe Mayor Bruno yijeje umunyamakuru ko nyuma yukwezi icyo kibazo kizaba  cya kemutse ariko umwaka urarangiye abo baturage bakiri mu bwigunge bwo kutagira Umuriro.

ikenshi usanga hirya nohino  mu Guhugu hari abaturage bakunze gutaka gutinda kwishyurwa amafaranga baba baremerewe ariko bikarangira bitwaye imyaka bakiruka kuri ibyo bibazo.

Bagabo John