Minisitiri w'ubuhinzi muri Lesotho Thobo MOFOSI, hamwe n'itsinda ayoboye harimo n'intumwa za Rubanda, bakoze urugendo shuri mu karere ka Kirehe mu murenge wa Nasho.
Muri uru rugendo shuri Minisitiri Mofosi, yatambagijwe mu murenge wa Nasho areba uburyo gahunda yo kuhirira ibihingwa ikorwa muri uwo murenge.
Mu ijambo rye Minisitiri Mofosi yashimye iterambere u Rwanda rigezeho by'umwihariko irijyanye n'ubuhinzi
Yagize ati" Nishimiye imikorere y'igihugu cy'u Rwanda ndetse n'iterambere aho rigeze by'umwihariko mu buhinzi ndetse no kwita ku baturage."
Minisitiri Mofosi n'itsinda ayoboye bishimiye iyi gahunda ijyanye no kuhira bemeza ko bagiye kubikora ubwo bazagera iwabo.
Muri iki gikorwa cyari kiyobowe n'umuyobozi w'Akarere ka Kirehe w'ungirije ushinzwe Ubukungu n'iterambere Nzirabatinya Modesta ndetse n'umukozi muri Rwanda Cooperation Agency Gisele.
Bagabo John