Amakuru aturuka mu Murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, aravuga ko kuri uyu wambere tariki ya 12 Kanama 2023, RIB yataye muriyombi umugabo witwa DUSHIMIMANA Theogene ariho aniga umwana w'imyaka umunani witwa Enock Ntihemuka , mwene Ngendahima Pierre na Mukasine Clodine.
Sir
Gahara sector
Muhamba Cell
Kabeza village
Kuwa 12/08/024 à 21h03
Gushaka kwica umwana amunize
Uwitwa DUSHIMIMANA Theogene w'imyaka 40 yahamagaye umwana witwa Enock NTIHEMUKA, ufite imyaka umunani, mwene NGENDAHIMANA PIERRE na MUKASINE Claudine, maze amujyana inyuma y'amazu nko muri 40m uvuye ku muhanda atangira ku muniga akoresheje itaka yamwuzuzaga mu kanwa, mu matwi no mu mazuru agonyoza n'ijosi, anamugerekaho amakoma menshi ngo amuheze umwuka.,
Yahise abonwa n'abantu bari hafi aho ahita anafatwa.
Umwana yajyanywe kwa muganga n'aho ukekwa yari yanze guhaguruka aho yarari ngo ashikirizwe RIB abazwe ibyo yakoze ariko twitabaje Police yo kuri Sitasiyo ya Gahara baje kudufasha byagenze neza
Murakoze.