•     

Kirehe: Ubuyobozi burasaba abahinzi bumuceri kubyaza umusaruro amafaranga babona mu kwiteza imbere

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe w'ungirije ushinzwe Ubukungu n'iterambere Nzirabatinya Modeste, yasabye abahinzi bumuceri kuzamura igipimo cy’umusaruro ndetse bakabyaza umusaruro amafaranga babona mu kwiteza imbere.

Visi Meya Nzirabatinya Modeste yasabye abahinzi bumuceri kubyaza umusaruro amafaranga babona mu kwiteza imbere

Ibi Visi Meya, Modeste, yabitangaje ubwo yatangizaga igihembwe cy'ihinga 2024B, cyatangirijwe mu murenge wa Mushikiri

Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2024B mu buhinzi bw’umuceri ku rwego rw’Akarere ka Kirehe byabereye mu Murenge wa Mushikiri, aho Ubuyobozi bwasabye abahinzi kongera igipimo cy’umusaruro uboneka kuri hegitari kikarenga toni 5.8. Ndetse bakabyaza umusaruro amafaranga babona mu kwiteza imbere.

Modeste yagize ati" Umusaruro uboneka kuri hegitari ari toni 5.8 kuri hegitari, ariko abahinzi mu rasabwa  kunoza ubuhinzi umusaruro ukiyongera, ikindi turasaba abahinzi kuzamura igipimo cy’umusaruro wera kuri hegitari kuko kimwe mu byiza dufite nka Kirehe ni uko dufite  isoko, dufite uruganda rwa Kirehe Rice rubagurira umusaruro, arinayo mpamvu tubasaba  kubyaza umusaruro amafaranga mubona mu kwiteza imbere."

Mu karere ka Kirehe habarizwa  Amakoperative atandatu ahinga umuceri; hakaba hari n’uruganda rwa Kirehe Rice Company Ltd rugura rukanatunganya umusaruro w’umuceri rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 3,500 kuri buri gihembwe cy’ihinga.

Ubu buhinzi bw’umuceri bukorerwa kuri hegitari 816 zeraho umuceri ugera kuri toni 4,500, 

Bagabo John