Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Kanana 2023 mu karere ka Kirehe hateraniye inama nyunguranabitekerezo y'ihuriro ry'ubumwe n'Ubwiyunge isanzwe iterana kabiri mu mwaka, aho muri iyo nama Umuyobozi wa karere yasabye gukumira icyagaragara kugirango basigasire ubumwe, kuko ariyo nkingi y'iterambere ry'igihugu bagomba kubumbatira.
Iyi nama yateranye yari ifite insanganyamatsiko igira iti"Ubumwe bw'abanyarwanda ni ihame dukomeyeho kandi nizo mbaraga zacu "nigahunda yo gufata ingamba zisigasira ubumwe n'ubwiyunge.
Ubwo iyi nama yasozaga, Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yatangarije ikinyamakuru Rubanda ko muri iyi nama bafashe ingamba zitandukanye.
Ati" Nyuma yo kwizuzuma twafashe ingamba zitandukanye harimo no kuba mu bigo bitandukanye harimo ibigo by'amashuri, Kwamuganga nahandi ko hazajya hashakwa umunsi wo kuganira ku bumwe harebwa uko buhagaze muri ibyo bigo".
Umuyobozi wa Karere ka Kirehe Bruno Rangira
Ikindi Mayor yavuze ko hagiye gusuzumwa kuri amwe mu matsinda atandukanye harimo ayi bimina kigirango barebe abayagize ndetse n'uburyo akoramo niba ntawe aheza.
Ubuyobozi bwatanze ikifuzo ko iyi nama yazajya iba buri gihembwa aho kuba kabiri mu mwaka nkuko isanzwe ikorwa, kuko ngo bizafasha kurushaho kwisuzuma uko ubumwe buhagaze.
Muri iyi nama yari yitabiriwe na Komite nyobozi y'Akarere, abagize inama Njyanama, inzego z'umutekano n'ibyiciro bitandukanye.
Bagabo John