•     

Ku myaka 21 agiye guhabwa Dogitora mu ishami ry'ubuvuzi

Muri Tanzania haravugwa inkuru y'umwana w'umukobwa witwa Ahlam, ugiye guhabwa impamyabumenyi y'ikirenga PhD mu ishami ry'ubuvuzi mu birori biteganyijwe kuri uyu wagatandatu tariki 2 Ukuboza 2023.

Uyu mukobwa niwe uciye agahigo kokubona PhD afite imyaka 21

Uyu mwana w'umukobwa witwa Ahlam, ari mu banyeshuri 296 bagiye gusoza amasomo yabo, muri abo harimo abakobwa 166 ni mugihe abahungu ari 130
Mubazahabwa impamyabumenyi y'ikirenga ya PhD cyangwa se Doctorat bize ibijyanye n'Ubuzima, abakobwa ni 65 mugihe abahungu ari 73.

Ibi ni byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023 n'Umuyobozi wa Kaminuza ya  Hubert Kairuki ( HKMU) iherereye mu mujyi wa Dar es Salaam, Profesa Yohana Mashalla.

Profesa Yohana Mashalla, yavuze ko aribwo bwambere muri Tanzania habonetse umunyeshuri ukiri muto ubashije kubona impamyabumenyi y'ikirenga ya Phd afite imyaka 21, kuko uwari usanzwe afite ako gahigo yari afite imyaka 23 gusa.

Ibi birori byo gutanga izo mpamya bushobozi bizaba ku nshuro ya 21 biteganyijwe kuri uyu wagatandatu tariki 2 Ukuboza 2023.

Bagabo John