Umukobwa ifite umugabo umurusha imyaka 52 yavuze ko urukundo rwabo ari ntamakemwa kuko ntakibazo kirimo
Uyu mu gore Winny Ndung'u utuye muri Nakuru muri Kenya, yavuze ko nubwo umugabo we amurusha imyaka 52 ntakibazo abifiteho kandi anemeza ko atamukundiye imitungo afite nkuko abana buwo mugabo babwiye uwo mugore.
Winny yagize ati" ngewe nakunze uyu mugabo wange witwa Kariuki kuko nifuzaga kubaka umuryango ntabwo namundiye imitungo nkuko abahungu be bahora babivuga".
Uyu mugabo Kariuki afite imyaka 92 ni mugihe iryo hogoza rye rifite imyaka 30.
Abana buyu musaza bavuga ko icyatumye uriya mukobwa ajya gukunda se byatewe nuko yari afite imitungo, gusa uwo mukobwa ibyo kuba yarakunze uriya musaza akurikiranye imitungo abitera utwatsi avuga ko yamukunze kubera ko yashakaga kubaka umuryango.
Gusa ntabwo byatangajwe ngo bashakanye mu wuhe mwaka yewe ngo banatanganze niba hari abana bafitanye n'uwo mugabo we.
Bagabo John