•     

"Kwitanga birahenda, Prof Malonga"

Prof Malonga Pacific yavuze ko kwitanga bihenda nacyane, ibi yabitangaje ubwo ya shyiraga ku mugaragaro isomero ryiswe KISWAHILI CORRECTION, riri muri Kigali Public library ( KPL)

"Kwitanga birahenda, Prof  Malonga"
Kwitanga birahenda

Mukiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda Profesa Malonga,  uzwi cyane nk' umusesenguzi kumbuga nyinshi nkoranyambaga, akaba yaramenyekanye cyane mu myaka hafi 20 ishize kuri radio na television  by' u Rwanda yigisha ururimi rw' Igiswahili yatubwiye byinshi bijyanye n' indimi n' ubwanditsi bw' ibitabo.          

Hagiye gushira icyumweru uyu mukambwe w' imyaka 65 ashyize k' umugaragaro,  isomero ryiswe " KISWAHILI COLLECTION " riri muri Kigali Public Library ( KPL) ribarizwamo ibitabo hafi 500 by' ururimi  rw' Igiswahili  bijyanye n' ubuhinzi n' ubworozi, ibijyanye n' ubucuruzi, amateka,  indimi n' umuco .

Profesa Pacifique Malonga,  avuga ko ibyo bitabo byose usibye bicye we ubwe yanditse, ibindi nibyo yaguze ariko byinshi bikaba impano z' abanditsi batandukanye bo muri aka karere ka EAC cyane cyane abo muri Kenya  na Tanzania   Uyu mugabo wanditse ibitabo bitanu  by' IBISAKUZO  mururimi rw' Ikinyarwanda,  akaba yandika no mundimi z' icyongereza n' igifaransa ariko akibanda kugiswahili yagize ati " Isi yabaye nk' akagari gafitemo umudugudu w' Igiswahili ariko karere dutuyemo. Kumenya urwo rurimi ni ukwiteganyiriza".  

Uyu mugabo Malonga,  Mzee TIto RUTAREMARA  yise umwana w' umutambyi , w' umunyabwenge kubera ukuntu amuzi mu mateka n' ubuhanzi w' umwanditsi,  ya shishikarije abanyarwanda kwita kundimi nyambukiranyamipaka z' Ikinyarwanda n' Igiswahili  nk' indimi z' abanyafurika zivugwa na benshi .  Mzee Tito Rutaremara wari Umushyitsi Mukuru mumuhango wo gufungura iryo somero kumugaragaro ndetse n' imurika ry' ibitabo bishya byanditswe na Profesa Malonga  birimo inkoranyamagambo y' indimi eshatu "KISWAHILI,  Ikinyarwanda n' icyongereza.

yagize ati"  Malonga nuwo guterwa inkunga,  kwigiraho no gushimira kumirimo myiza y' ubwanditsi n' uruganda rw' Igitabo  muri rusange.  Mzee Tito akaba yarasekeje abantu atanga urugero rwa " byondoni" atanga urugero rw' ikibazo yahuye nacyo cyera yagiye gusura abantu abatanzaniya baramufata kuberako bumvaga ntagiswahili azi. Ni muri urwo rwego abitabiriye uwo muhango barimo , abajenerali mungabo, abaganga, abarimu n' abanyeshuli ba Kaminuza bishimiye icyo gikorwa n' ubwitange bwa Profesa Malonga, biyemeza gushyigikira no  guhamagarira buri wese gutera lnkunga urwo rugendo n' urugamba rwa Profesa Malonga rwo kwiga indimi z' Igiswahili n' ikinyarwanda nka gakondo y' umunyafurika, twirinda kuba insina ngufi mundimi, mubuhanzi no muco hagamijwe iterambere n' itumanaho rirambye mu Rwanda, akarere na Afrika. .

N'inkuru ya Nyamishaba P Daniel 