Kuri uyu wakane tari ya 22 Kanama 2024 nibwo Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu, yanditse ibarurwa ivuga ko yafashe iki cyemezo ishingiye kandi ku ibaruwa y’Urwego rw’Imiyoborere yo ku wa 22 Kanama 2024 ndetse no ku isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ririmo gukorwa mu gihugu hose.
Iyi Minisiteri ikaba yasabye iyi miryango uko ari 42 idafite ubuzima gatozi n’indi ikora mu buryo butemewe n’amategeko aho iri hose guhagarika ibikorwa byayo.
Kurutonde rw'iyi Miryango yasabwe guhagarika ibikorwa byayo harimo, Abarokore,Abavandimwe church, Agape Sanctually, Postolic Faith Mission International, Assemblies of Lord, Bethel Miracle Church, Christo Church , Cornestone Temple Dusenyi,Dusanimitima Church, EDAM, EEBVR,Eglise Bethania.
Future Bright Spark Church, Gorpher Church Ubuhungiro, Hope Provision Center Church, Hosian Bible Church, Independent Evangelical Lutheran Congregation Rwanda (IELC).
Ihema ry’Amahoro,International Pentecost Minisistries, Intumwa n’Abahanuzi, Ntwarane, ISoko Ibohora,Isoko Imarinyota, Vugurura n’ubugorozi i Remera, Joy of Salvation Church, Life in Jesus Christ .
Liberty Bible Church, Lutheran Mission in Africa, Philadelphia Church,Principle of Holy Spirit Church ,Promese Life Convenent Church,Redeemed Baptiste Church, Reformation Christian Church.
Salvation Church, Ismaili Religious and Cultural Organisation for Rwanda, Ubuzima Bushya muri Kirisito , UDEPR Impinduka, Umugeni wa Kristo, Umurage w’Abera Pentecote, Urwambariro /Abera mu Rwanda.
Guhagarika imwe mu miryango n'amatorero adafite ubuzima gatozi, bije bisanga igikorwa cyo gufunga zimwe mu insengero zitujuje ibisabwa.
Bagabo John