•     

Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko ifite ubushobozi bwo kwirinda indwara y'ubushita hatabayeho gufata ingamba ziremereye

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira yatangaje ko indwara y'ubushita bw'inkende izwi nka (monkeypox) ari indwara yoroshye ku yirinda kandi ko Minisitiri y'ubuzima ifite ubushobozi bwo kuyirinda hatabayeho gufata ingamba ziremereye.

Indwara y'ubishita bw'inkende iravurwa igakira

Mu kiganiro kihariye Julien Mahoro Niyingabira yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda,  yabanje gusobanura uburyo iyo ndwara yandura ko  yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Muri icyo kiganiro kigufi Umunyamakuru yabajije Julien niba iyi ndwara iramutse ikomeje kwiyongera hatafatwa izindi ngamba mu rwego rwo kwirinda ko yakomeza gu kwirakwira mu baturage.

Julien asubiza kuri icyo kibazo yagize ati"icyo nakubwira ni uko Monkeypox ari imwe muri pox zibaho haba hano mu Rwanda cyangwa ku isi, bityo amakuru yose ajyenye n'abarwayi hose mu gihugu bazajya bayatangarizwa n'inzego n'ubundi  zibishinzwe arinazo zatangaje ko iyo ndwara yabonetse".

Julien Mahoro Niyingabira,  Umukozi muri Minisiteri y'ubuzima ushinzwe itangazamakuru 

Aha ninaho Julien yahereye avuga ko ingamba zokwirinda iyi ndwara zumvikana kandi zoroshye,  Ati" tube turetse kuvuga ngo leta izafata izihe ngamba, mwarabibonye n'ibyemezo byo kwirinda Covid byanyuraga muri Cabinet, ntabwo rero twavugira izo nzego kuko iyo urebye uguhangayikisha kwiyo ndwara ukanareba uburyo inzego zacu zubatse ubona neza ko uyu munsi dufite ubushobozi haba mu bavuriro, haba mu mikoranire n'inzego za leta n'abaturage, uyu munsi dufite ubushobozi bwo kwirinda iyi ndwara kandi bitabaye ngombwa ko hafatwa ingamba ziremereye".

Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika ni wo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Monkeypox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye na bo akaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho

Bagabo John