•     

Mpayimana yavuze ko imikono 600 isabwa abakandida bigenga yazajya inasabwa buri muntu wese ushaka umwanya

Mpayimana Phillipe, washyikirije Komisiyo y'amatora kandidature ye kumwanya w'Umukuru w'igihugu, yavuze ko urugendo rwo gushaka imikono 600 ari ikizamini gikomeye aboneraho nogusaba yuko buri wese ushaka umwanya yajya asabwa iriya mikono kuko ari ikizamini kiza.

Mpayimana Phillipe yatanze kandidature ye ku mwanya w'Umukuru w'igihugu

Ubwo yari amaze gushyiikiriza Komisiyo y'amatora kandidature ye ku mwanya w'Umukuru w'igihugu,  Mpayimana Phillipe usanzwe ari umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mbonera gihugu, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko afite ikizere cyuko azatsinda amatora akaba arinayo mpamvu yongeye kuza gutanga kandidature ye ku mwanya w'Umukuru w'igihugu., ndetse anakomoza kurugendo rutoroshye rwo gushaka imikono 600.

Ubwo yabazwaga kubijyanye n'urugendo rwo gushaka ibyangombwa yavuze ko bitamugoye usibye ko gushaka imikono 600 aricyo kizamini gikomeye.

Yagize ati" Urugendo rwo gushaka ibyangombwa ntabwo byangoye urebye, gusa mu gushaka imikono 600 nibyo bitoroshye kuko  ntabwo umuntu avuka mu turere twose,  bityo kugirango ubone abantu bagusinyira ntabwo biba byoroshye."

Kuri iyi ngingo yogushaka ibyangombwa niho Mpayimana Phillipe yahereye avuga ko  gushaka iriya mikono 600 byakagiye bikorwa kuri buri muntu wese ushaka kuba Umuyobozi. 

Ati" Ndagira ngobabwire ntihazagire umuntu wongera kuvuga ko u Rwanda ari igihugu gito kuko kugenda muturere twose 30 n'imodoka ushaka abagusinyira ntabwo byoroshye, ahubwo bariya bantu 600 bazajye basabwa kuri buri muntu wese ushaka umwanya kuko n'ikizamini kiza ".

Mpayimana Phillipe mu matora aheruka yo muri 2017 nabwo yari yiyamamaje ku mwanya w'Umukuru w'igihugu ariko ntabwo yabashije gutsinda. 

Bagabo John