•     

"Mu gihe natorwa ibyaha byoroheje bizajya bijyanwa mu bunzi, Hon Dr Frank Habineza"

Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu Hon Dr Frank Habineza, kuri uyu wa kabiri yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye aho yijeje abaturage ko nibamutora abantu bakoze ibyaha byorogeje bazajya bajyanwa mu bunzi.

Hon Dr Frank Habineza yijeje abaturage ba Muhanga ko mu gihe yatorwa kuba Umukuru w'igihugu abantu bakoze ibyaha nyoroheje bazajya bajyanwa mu bunzi

Mu gihe habura iminsi  ine ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bigere ku musozo,  Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda , Green Party of Rwanda (DGPR) kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, iri shyaka ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye aho Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu Hon Dr Frank Habineza ndetse n'abakandida Depite 50 basangije abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi by'ishyaka DGPR rizabagezaho mu gihe ryagirwa ikizere rigatorerwa kwicara mu Rugwiro.

Muri bimwe bizakorwa ku ikubitiro harimo ibijyanye nuko umuntu wakoze ibyaha byoroheje atazongera gufungwa ahubwo azajya ajyanwa mu bunzi.

Asobanura kuri iyi ngingo Dr Frank yagize ati" Mugihe mwa ngirira ikizere mu kantora nzongerera ingufu urwego rw’abunzi, kuburyo nk'umuntu wakoze icyaha cyoroheje nk’uwibye azajya ategekwe kubiriha aho gufungwa." 

Aha niho yahereye atanga urugero ati"Nk’uwibye inkoko cyangwa igitoki ntakwiye gufungwa. Azajya ajyanwa mu rwego rw’abunzi ruzaba rwongerewe ingufu, yishyure ibyo yibye birangire aho kujya gufungwa ngo amare imyaka n’imyaniko nta kindi yimariye kandi iyo yishyura ibyo yibye ntacyo byari kuba bitwaye., ndetse n'umuryango we utarinze guhora mu nzira umusura   bigatuma utabona numwanya wo gukora indi mirimo".

Ishyaka DGPR kiri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga rirakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi.

Bagabo John