•     

Musanze: Abagize Koperative Gira Ubuzima Nyange barishimira ko akato kahabwaga abafite Virusi itera SIDA kagabanutse

Bamwe mu baturage bo ku Karere ka Musanze bafite Virusi itera SIDA, bibumbiye muri Koperative Gira Ubuzima Nyange, baravuga ko kuba barafashijwe kwibumbira mu makoperative abafasha kwiteza imbere byabafashije kugabanya akato bahabwaga.

Ibi ibyagaragajwe ubwo Umuryango w’Abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara (ABASIRWA) ku bufatanye n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) bari mu bukangurambaga kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi itera SIDA, aho aba baturage bavuze ko mbere batarabona ubufasha ngo bibumbire mu makoperative byabaga bigoye cyane kubona umuntu udafite Virusi itera SIDA yemera kugira igikorwa ahuriramo n’ubufite, cyangwa ngo abe yakwemera gusangira n’umuntu ufite Virusi itera SIDA.

Umuyobozi wa Koperative Gira Ubuzima Nyange, Ntawukuramwabo Leonard, avuga ko mbere bataribumbira mu makoperative ngo bakore biteze imbere bahabwaga akato ku buryo bukomeye, ariko nyuma yo kwibumvira hamwe bagakora ubu akato karagabanutse ku kigero gishimishije.

Yagize ati: “Mbere tutaribumbira mu makoperative twagiraga akato gahagije, n’umuryango ugasanga ugize ikibazo, ariko tumaze kujya mu makoperative, RRP+ imaze kudufasha ikadukorera ubuvugizi tukabona imiti, …twari turi abantu barindwi dutangira koperative, twajya guhinga bakatunnyega, bakaduhengereza, santire de sante yaduhaye umurima twajya guhinda abantu bagahagarara, bityo rero n’abafite virusi itera SIDA ntibaze, ariko tumaze kwiyungikanya, bamaze kudukorera ubuvugizi, tumaze gufata imiti, tumaze kubona imbaraga, turi guhinga, twagize agaciro gakomeye cyane, bituma n’abandi badafite Virusi itera SIDA baduzanga. Muri make ihezwa n’akato 99% nta gahari, ikindi uhinda afite Virusi itera SIDA ntaho ataniye n’umuntu muzima, uyu munsi ngiye nkambara nta wamenya keretse muganga wanjye, ako ni agaciro twagize.”

Uretse aba bafite virusi itera SIDA bemeza ko batagihabwa akato, bamwe mu baturage bibumbiye hamwe nabo muri aya makoperative bemeza ko umuntu ufite virusi itera SIDA basanze ari umuntu nk’abandi ndetse ufite ikintu kinini amariye umuryango Nyarwanda n’igihugu muri rusange, ariyo mpamvu bemeye kwifatanya nabo muri koperative bagasenyera ku mugozi umwe by’umwihariko barwanya akato gahabwa abafite virusi itera SIDA.

Nigena Vestine ati: “nta kato ko ntakakibaho, impamvu ni uko abantu bagiye basobanukirwa ko umuntu ufite Virusi itera SIDA ari umuntu nk’abandi, kwiyunga nabo ni uko numvise ko umuntu ufite VIH ari umuntu nk’abandi yakora nk’iby’undi muntu muzima yakora.”

Ntaheza Emmanuel yagize ati: “Nabonye abangaba bafite Virusi itera SIDA, ubwo baravuga bati dukeneye abandi kugira ngo dufatanye ibikorwa byerekeye koperative, ubwo tugeze ago tuyizamo turahingira hamwe,..impungenge ntazo nagize”

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+), Muneza Slyvie, avuga ko bitewe n’ingamba zagiye zifatwa mu guhangana n’ihezwa n’akato byakorerwaga abafite Virusi itera SIDA, ndetse n’ubukangurambaga bwagiye bukorwa n’Inzego zitandukanye, byatumye abafite VIH ubwabo bahaguruka barakora bibafasha kwiteza imbere, ndetse bigira n’umusaruro ushimishije mu kugabanya akato bahabwaga, aho yemeza ko n’ubukene bushobora kugira n’uruhare rukomeye mu gutuma umuntu ahabwa akato n’ihezwa muri bagenzi be.

Yagize ati: “Nk’uko babibibwiriye akato kari gahari, cyane cyane ko ubushakashatsi bwakozwa bwagaragazaga ko kugira ngo umuntu ahabwe akato wasangaga harimo n’ubukene bubitera, biba ngombwa rero ko dutekereza ukuntu umuntu ashobora kwivana mu bukene, abanyamuryango tubakangurira kujya mu makoperative, tugerageza kubakorera ubuvugizi, tubatera inkunga, biteje imbere, .... ubukene bw’abafite Virusi itera SIDA niyo mbogamizi yazaga ku isonga, ubu bafite ubushobozi bakesha amakoperative babarizwamo.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) mu mwaka wa 2019-2020 bugaragaza ko akato gahabwa abafite Virusi itera SIDA kari ku kigero cya 13%, ndetse kugeza ubu 17% by'Abanyarwanda bataripimisha ku bushake ngo bamenye uko bahagaze.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 34 aribo biganje mu kugira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ndetse bakaba ari nabo bacyibasirwa cyane no guhabwa akato ku kigero cya 48%.

Bagabo John