Umwarimu utatangajwe amazina ye muri Kenya, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 ubwo uyu mwarimu yari hafi ya kajugujugu ubwo yarigiye guhaguruka hanyuma ikamukubita amababa yayo mu mutwe agahita yitaba Imana.
Aya makuru yamejwe numwe mu bayobozi bo mu ntara nto ya Garissa Solomon Chesut, wavuze ko uyu mwarimu hataramenyekana uburyo yageze munsi yiyo kajugujugu bikamuviramo kuhasiga ubuzima.
Umurambo wa Mwarimu wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro mugihe iperereza rigikomeje.
Bagabo John