•     

"Ndemeranywa na Dr Frank Habineza kubijyanye no gukuraho iminsi 30 y'agateganyo, Mukamazimpaka"

Umuturage witwa Mukamazimpaka Goreti utuye mu karere ka Gisagara ariko akaba yari yaje gusura umuryango we mu karere ka Kamonyi, yavuze ko yemeranya n'Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu Hon Dr Frank Habineza ubwo yavugaga ko mu gihe yatorerwa kuba Umukuru w'igihugu yakuraho iminsi 30 y'agateganyo.

Umuturage Mukamazimpaka yavuze ko nawe yemera ko iminsi 30 y'agateganyo yakurwaho

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024 byakomezaga,  Ishyaka DGPR ry'iyamamarije mu karere ka Kamonyi  mu murenge wa Runda muri Gihara.

Ubwo Hon Dr Frank Habineza yari atangiye kuvuga kuri zimwe mu ngingo zikubiye muri Manifesito, yagarutse ku ngingo ivuga ku butabera aho yavuze ko mu gihe yatorwa kuba Umukuru w'igihugu yakuraho iminsi 30 y'agateganyo hanyuma umuntu akazajya afungwa ari uko habonetse ibimenyetso byose bimushinja, ndetse  hakazajyaho n'ikigega cya leta gishinzwe gutanga indishyi zakababaro ku muntu wafunzwe arengana kuko haba harabaye uburangare ku nzego z'ubutabera zitabashije kubona ibimenyetso byose bishinja ucyekwaho  icyaha.

Hon Dr Frank Habineza Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu ubwo yashimangiraga ingingo ivuga ku gukuraho iminsi 30 y'agateganyo 

Ubwo yariho asobanura iyo ngingo, nibwo uyu muturage witwa Mukamazimpaka Goreti yahise avuga cyane  ko yemeranywa niyo ngingo yo gukuraho iyo minsi 30 y'agateganyo kuko afite ubuhamya bw'umugore bari bafunganywe mu igororero rya Nyamagabe  wafunzwe iminsi 30 y'agateganyo ariko amaze umwaka urenga ataragezwa imbere y'ubutabera.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda ariko akadusaba kutagaragaza ishusho ye, yagize Ati"  Kuri iyi ngingo yogukuraho iminsi 30 y'agateganyo uyu mukandida ndamushyigikiye kuko harimo abantu benshi inzi bafunzwe iminsi 30 y'agateganyo ariko bakaba bamaze umwaka urenga batarakatirwa, hari umudamu inzi warwanye n'umugabo we  aramukomeretsa ariko amaze umwaka afunze iminsi 30 y'agateganyo nge namusizemo ataraburana."

Mukamazimpaka  yakomeje avuga ko hari ibibazo mu butabera aho bashobora gufunga umuntu igehe kirekire hanyuma mu rwego rwo kugirango atazataha ari umwere ugasanga bamuhanishije igihano kingana n'icyaha yacyekwagaho ibyo bikamugiraho ingaruka kuko iyo ari umukozi wa leta ahita atakaza akazi yari afite ku maherere.

Ishyaka Green Party of Rwanda kuri uyu wambere  tariki ya 24 Nyakanga 2024  barakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa  Ngoma na Kayonza.

Bagabo John